Nyamasheke: Abantu batanu bakurikiranyweho kwigomeka ku buyobozi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwerekanye abantu 5 muri 20 bo mu Karere ka Nyamasheke bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi, icyaha bakoze barenga ku mabwiriza arebana n’aho abantu basengera.
Aberekanwe ni abantu 5 bari mu itsinda ry’abantu 20 bafashwe basengera mu rugo rwa Minani Damascene tariki 19 Mutarama uyu mwaka, ni mu gihe amabwiriza abuza amateraniro n’insengero bibera mu ngo.
Bose babarizwa mu idini ryitwa “Kristu w’Abera” baturuka mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere Ka Nyamasheke.
Mupenzi Narcisse uyobora aka Karere avuga ko uretse kuba iryo dini ritemewe igihangayikishije kurushaho batanitabira gahunda za Leta izo ari zo zose
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface avuga ko ibikorwa ibyo ari byo byose bibangamira umutekano n’ituze by’aba baturage bigomba gukumirwa, bityo ko n’aba baturage bagomba gukurikiza umurongo watanzwe cyane ko hari na gahunda za leta z’iterambere badakozwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye itangazamakuru ko aba bafatwa nk’abigometse ku buyobozi kandi bakwiye kubaha amabwiriza yashyizweho.
Aba bakurikiranwe baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa igifungo cy’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1.
Mu karere ka Nyamasheke habarurwa insengero 650 aho izisaga 490 zose zifunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa ahahurira abantu benshi.
(Src: RBA)
Comments are closed.