Nyamasheke: Mwalimu Ndayisaba Fidèle yatawe muri yombi nyuma yo kwiba sima

10,989

Umwalimu witwa Ndayisabye yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho yiba sima igenewe kubaka amashuri

Bwana NDAYISABYE Fidèle w’imyaka 32 ukora muri GS MPISHYI yafatiwe mu cyuho yibye sima zigera kuri 4 azigurisha n’umuturage ku mafranga 32,000frs. Ano makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi uherereye mu Karere ka Nyamasheke.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu mwalimu yatanzwe n’abaturage babonye ajya kuyigurisha, maze bahita babimenyesha RIB nayo imufatira mu cyuho.

Ubusanzwe uwo mwalimu yari ashinzwe ububiko bw’ibikoresho muri gahunda yo kubaka amashuri Leta yashyizeho mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu burezi, Umuyobozi w’Akarere yaburiye abandi bose bafite akaboko karekare ko uzabifatirwamo azafungwa nta mpuhwe.

Hari n’andi makuru avuga ko uno mwalimu hari indi mifuko igera ku icumi yari aherutse kugurisha mu baturage nabyo bikaba bigiye gukurikiranwa.

Comments are closed.