Nyamasheke: Umugabo yishe umugore amutemaguye nawe yinigisha igitenge arapfa

8,218

Umugabo witwa Eric HARERIMANA yatemaguye umugore we nyuma nawe ahita ariyahura akoresheje igitenge.

Umugabo witwa HARERIMANA Eric wari ufite imyaka 37 y’amavuko wo mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke mu Burengerazuba bw’igihugu yaraye yishe atemaguye umugore we witwa Nyirahabimana Immaculee w’imyaka 25 y’amavuko nyuma nawe ariyahura akoresheje igitenge cy’umugore.

Amakuru y’urupfu rw’aba bombi yamenyaekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Mata ahagana saa mbili z’igitondo atanzwe n’umwana wabo muto nyuma yo kubyuka agasanga ise mu cyumba cy’uruganiriro yimanitse yapfuye, agiye mu cyumba asanga na nyina ari ku gitanda avirirana amaraso menshi niko kwiruka abibwira nyirakuru ubyara nyina bari baturanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro yatangarije umunyamakuru wa indorerwaramo.com ko nawe yamenye iby’ayo makuru abibwiye n’umunyamanga nshingwabikorwa w’Akagari ahagana saa tatu za mugitondo. Ku murongo wa terefoni, umunyabanga nshingwabikorwa w’ako kagari Uwamahoro, yabwiye Bwiza.com ko nawe atazi masaha nyayo ubwo bwicanyi bwabereyeho, ariko avuga ko n’ubusanzwe urwo rugo rwarangwaga n’amakimbirane. Gusa yongeyeho ko amakuru yahawe na nyirakuru w’abana ari uko umugore ashobora kuba yishwe aryamye kandi bigakoranwa ubugome.

Ba nyakwigendera basize abana batatu nabo bahise bajyanwa kuba kwa nyirakuru nawe bivugwa ko atishoboye.

Muri iki gihe abantu basabwaga kuguma mu rugo, ministeri y’iterambere ry’umuryango mu Rwanda wari wasabye ingo ko byababera ibihe byo kwicara hamwe buri rugo rugatekereza ku iterambere ndetse n’icyatuma amakimbirane mu rugo rwabo agabanuka. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere amwe mu mashyirahamwe aharanira inyungu z’abagore n’abana yavuze ko amakimbirane mu ngo yakomeje kwiyongera muri ibi bihe byinshi mu bihugu byasabaga abaturage babo kuguma mu rugo.

This image has an empty alt attribute; its file name is arton151095.jpg
Leave A Reply

Your email address will not be published.