Sarpong arasanga Prezida wa Rayon sport atagira ubwenge, ko adafite ubushobozi bwo kuyobora ikipe nka Rayon Sport

9,980
Kwibuka30

Rutahizamu wa Rayon Sport Sarpong arasanga Bwana SADATE adafite ubwenge n’ubushobozi bwo kuyobora ikipe nka Rayon Sport (photo: Igihe.com)

Nyuma yaho umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport asohoreye urwandiko kuri uyu wa mbere ruvuga ko iyo kipe yahagaritse imishahara y’abakinnyi n’abakozi bayo guhera ku mushahara wo kuri uku kwezi kwa gatatu kubera ikibazo cy’ubushobozi n’ubukungu buhagaze nabi muri iyi kipe, ibibazo byatwewe n’icyorezo cya covid-19 kimaze gushegesha ubukungu bw’abatari bake n’isi muri rusange. Muri urwo rwandiko Prezida SADATE MUNYAKAZI yavuze ko ari icyemezo cyafashe nyuma y’ubwumvikane ku mpande zombi. Nyuma y’urwo rwandiko rutafashwe neza n’abakinnyi ba Rayon sport harimo na capiteni wayo RUTANGA wahise yandikira Prezida amubwira ko ibyo yakoze binyuranije n’amategeko. Undi muntu utakiriye neza ibaruwa ya SADATE, ndetse akibasira umuyobozi wayo, ni rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sport ariwe MICHAEL SARPONG, uno musore ufite ubwenegihugu bwa Ghana yifatiye mu gahanga prezida SADATE MUNYAKAZI amwita umunyabwenge buke, ndetse ko adafite ubushobozi bwo kuyobora ikipe ya Rayon Sport. Mu kiganiro yahaye Radio Royal FM ku mugoroba wo kuri uyu mbere, SARPONG yagize ati: “Nta bwenge afite, ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko n’abakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu.”

Kwibuka30

Sarpong yakomeje avuga ko ibyo SADATE avuga ko ibyo ari ibitekerezo bye kuko nta n’undi mukinnyi wa Rayon Sport wigeze avugana n’ubuyobozi bw’ikipe ku bijyanye no kudahembwa imishahara y’ukwezi kwa gatatu n’ukwa kane. Yagize ati :”Ku bwanjye ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.”

Ibyo aba bakinnyi bashinja ubuyobozi bitandukanye n’ibyo Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yatangaje ku munsi w’ejo ko bamaze guhagarika imishahara y’abakinnyi kuva muri Werurwe binyuze mu bwumvikane.

Abakinnyi ba Rayon Sports baheruka umushahara w’ukwezi kwa mbere uno mwaka wa 2020. Amatsinda y’abafana b’iyi kipe biyemeje kubagabana bo n’abakozi kugira ngo babashe kubitaho muri iki gihe cya covid-19.Gusa ariko abakinnyi ntibakozwa ibyo gukurirwaho imishahara kuko biyemeje kujyana ubuyobozi bw’iyi kipe mu nkiko mu gihe cyose ubuyobozi bw’ikipe butazisubira ku myanzuro bwafashe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.