Nyanza: Abafite ubumuga badodera mu isoko babangamiwe no kugera ahantu bakorera hataborohereza.

12,872

Abafite ubumuga badodera mu cyarahani cyo mu isoko ryo mu mugi wa Nyanza baravuga ko babangamiwe bikoneye n’ahantu hashyizwe inyubako bakoreramo.

Isoko ryo mu mugi wa Nyanza riherereye mu murenge wa Busasamana rwagati, iryo soko rifite ibice nka bitatu, igice kimwe cyo hasi gikoreramo za agences zitwara abantu kikanakorerwamo za resitora, ikindi gice gikoreramo ubucuruzi busanzwe, igice cya gatatu kiri mu nzu yo hejuru (Etage) akaba ari naho hashyizwe ama koperative y’abadozi nyuma yo kubategeka kuva hanze bakaza mu isoko aho bakodesha n’akarere, ikintu cyateje ubwacyo igihombo benshi mu bacuruzi bari bafite inyubako zakodeshwaga n’abadozi kuko bavuga ko Akarere kabategetse kwimuka ku ngufu.

Kugeza ubu ikibazo gihari ni cya bamwe bakora umwuga wo kudoda bavuga ko babangamiwe bikabije no kuurira no kunanuka ingazi mu gihe berekeza cyangwa bava ku kazi kabo ka buri munsi.

Umwe muri abo badozi yabwiye umunyamakuru wa indorerwamo.com ati:”mu by’ukuri nawe urebe ziriya ngazi, biratuvuna cyane twebwe dufite ubumuga, nkubu kuhagera birangora pe, hari igihe mba numvaga ntaza kubera uburyo mvunika, ariko natekereza icyantunga ntaje, nkumva nta yandi mahitamo, nkapfa kuza”

Kugira ngo ugere ahari icyarahani ugomba kubanza kuzamuka zino ngazi zigera kuri 12 zose, ibintu bibangamira abafite ubumuga bahakorera ndetse n’abakenera service z’ubudozi .

Undi mugabo udoderamo ariko ufite ubumuga bw’amaguru, yagize ati:”…kino kibazo twakivuze kuva kera kandi tukibwira udushinzwe ku rwego rw’Akarere mu myaka itatu ishize ariko kugeza ubu nta gisubizo, jye ubwanjye maze kuhagwa akarenze kabiri

Umuyobozi wa koperative “TERIMBERE MUDOZI” y’abadozi bakorera muri icyo cyarahani, Bwana GISAGARA yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo.com ko nawe asanga koko ari ikibazo gikomereye cyane bagenzi be bafite ubumuga bakorera muri icyo cyarahani, yagize ati:”…mu by’ukuri ni ikibazo, ntibiborohera na gato gukorera hano muri etage, usibye kandi n’aba bafite ubumuga dukorana, natwe ubwacu biratugora kuko hari n’abandi bafite ubumuga baba bakeneye serivisi zacu ariko bakabura uburyo bagera hano hejuru kubera zino ngazi, ni ndende, usibye n’ufite ubumuga n’undi wese ziramuvuna”

Usibye abafite ubumuga bakorera muri ino gorofa, n’abagana serivisi nabo bafite ubumuga usanga nabo bagorwa no kuhagera bagahitamo kubyihorera

Uwitwa Chantal MUKAMUSONI ufite ubumuga bw’amaguru yagize ati:”…koko urabona hariya hantu nahagezwa n’iki?! Keretse mbonye uwo ntuma, ntamubonye ubwo ndabyihorera nta kundi”

Mu mwaka wa 2017 ubwo hari habaye inama ya guverineri ibera mu kicaro k’intara, iyobowe na MURESHYANKWANO umunyamakuru wa Indorerwamo.com yabajije mayor ERASME NTAZINDA icyo bateganya mu korohereza abamugaye bakorera muri iyo nyubako, Meya yavuze ko icyo kibazo akizi ko agiye kugikemura ku buryo bwohera abamugaye, icyo gihe yagize ati:”…icyo kibazo kirazwi, hari inyigo yakozwe y’ukuntu twashyiraho uburyo bworohereza abamugaye bahakorera, ntekereza ko mu mezi atatu cyangwa ane biba byakemutse

Muri 2017 Meya Erasme yari yavuze ko mu mezi ane ikibazo gikemuka, none imyaka irenze itatu

Twavuganye n’umwe mu bayobozi b’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ariko utashatse ko atangarizwa amazina atubwira ko nyuma yo kuwa mbere azavugana n’abantu bo mu karere, yagize ati:”…ibyo bifatwa nko gukumira umuntu umubuza uburenganzira bwe, tuzabaza icyo bisaba kugira ngo nabo boroherezwe kuko nabo ari abagize umuryango Nyarwanda

Comments are closed.