Nyanza: Abagabo 2 bapfiriye mu cyobo cy’umusarani bari bagiye kuvidura.

8,345
Kwibuka30

Abagabo babiri bari bagiye kuvidura umusarani baheze muri icyo cyobo birakekwa ko bamaze kwitaba Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ahazwi nko kuri mirongo ine, ni mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagari ka Nyanza ho mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza hari abagabo babiri bivugwa ko bapfiriye mu cyobo cy’umusarani bari bagiye kuvidura.

Umunyamakuru wa Indorerwamo.com ubwo yageraga aho byabereye, yatubwiye ko hari abantu besnhi cyane ndetse n’umzego z’umutekano zari zaje kureba uko zitabara abagabo babiri bivugwa ko bari bahawe ikiraka cyo kuvidura umusarani, maze umwe yinjiye akururwa na gaze. Uwitwa Bosco usanzwe ukora umwuga wo guhanagura inkweto kuri gare ya Nyanza, nawe yari ari ahabereye iyo mpanuka, yanwiye umunyamakuru wacu ati:” Urebye, hariya muri kiriya cyobo harimo abantu babiri, uwa mbere yinjiyemo, akururwa n’umwuka (Gaze), maze atabaza mugenzi we amubwira ko yumva ari guhera umwuka…”

Bosco yakomeje avuga ko uwari uri mu cyobo yatabaje mugenzi we ngo amuhereze umugozi undi awuzamukireho kuko yumvaga umwuka uri gushira, mu gihe uwo mugenzi we nawe yari ari kumuhereza umugozi, nawe ngo yaje gukururwa n’umwuka waturukaga muri uwo musarani maze nawe agwamo.

Kwibuka30

Habanje kwifashisha imodoka y’Akarere ariko biba iby’ubusa.

Ni ibintu byabaye mu gitondo ariko kugeza ubu saa yine z’ijoro, amakuru dufite ni uko batari bavamo, bikaba bivugwa ko bamaze no kwitaba Imana.

Umunyamakuru wacu wari aho byabereye, yasanze abantu bari kugerageza kubakuramo ariko biranga, ngo ariko bari bagitegereje ubufasha bw’imodoka ya polisi yagombaga guturuka i Kigali, twibutse ko urugendo rwo guturuka i Kigali ugana i Nyanza rufata amasaha abiri n’igice. Biravugwa ko icyo cyobo ari icy’imisarane ine yose y’ingo z’aho hafi, kikaba ngo cyaracukuwe mbere ya genoside yakorewe abatutsi yo mu w’i 1994.

Abaheze muri icyo cyobo bivugwa ko bitabye Imana ni Bwana Mayira Thierry na Bwana Tuyizere Saveri.

(Inkuru ya Emmanuel)

Leave A Reply

Your email address will not be published.