Uganda: Ububiko bw’ibikoresho byo kwa muganga n’imiti bwahiye burakongoka.

5,848
Kwibuka30

Iyi nkongi y’umuriro yabaye mu masaha y’igitondo yibasiye ububiko bukomeye busanzwe bubikwamo imiti ndetse n’ibindi bikoresho byo kwa muganda.

Muri iki gitondo cyo kuwa gatanu taliki ya 9 Mata 2021 ahagana saa tanu zo mu gitondo, ububiko (stock), ububiko bunini bw’imiti ndetse n’ibindi bikoresho byo kwa muganga buherereye mu cyanya cy’inganda mu gihugu cya Uganda bwafashwe n’inkongi y’umuriro maze burashya burakongoka nk’uko byemejwe na polisi yo muri icyo gihugu.

Abantu begereye ahabereye iyo mpanuka bavuze ko usibye ubwo bubiko, hari n’izindi nzu zari zegereye ubwo bubiko nazo zafashwe zirashya zirakongoka.

Kwibuka30

Umunyarwanda witwa Kayiranga Alexis utuye muri ibyo bice, yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo.com ko bagiye kubona bumva insinga zitangiye guturagurika, maze babona umuriro utangiye kwaka, bamwe batangira guhungisha ibicuruzwa byabo, maze mu kanya gato iyo nzu y’ubucuruzi yatangiye gufatwa iba itangiye gukongeza ububiko bw’imiti ndetse n’andi mazu y’ubucuruzi yari yegereye aho ngaho yafashwe arashya.

Ibinyamakuru hafi ya byose byo mu mujyi wa Kampala byanditse kuri iyo mpanuka byemeza ko ari impanuka yamaze amasaha agera kuri atatu nubwo bwose bwose polisi ya Uganda ishami rishinzwe ibiza ryatabaye andi mazi menshi atari yafatwa.

Umuyobozi w’ububiko bwa Joint Medical Stores, bwafashwe n’inkongi yavuze ko ibyahiriyemo byose bifite agaciro k’asaga miliyari 7 z’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga hafi miliyari ebyiri z’amadolari ya Amerika.

Yavuze ko ibyahiye birimo ibikoresho byifashishwa mu buvuzi ndetse n’imiti.

A Bukavu, un laboratoire pharmaceutique part en fumée | Afrique | DW |  30.01.2020
Leave A Reply

Your email address will not be published.