Nyanza: Abagera kuri 80 bahawe amagurwa ku ihungabana

4,695
Kwibuka30
Image

Ku bufatanye n’Akarere ka Nyanza, Umuryango TRAUMA HELP RWANDA watanze amahugurwa ku bafashamyumvire bagera kuri 80, amahugurwa ajyanye no gufasha abahungabanye

Kuri uyu wa kane taliki ya 14 Mata 2022 mu cyumba cy’inama cya Hotel Dayenu iherereye mu Karere ka Nyanza habereye amahugurwa ku bafashamyumvire bagera kuri 80 bahuguwe n’umuryango TRAUMA HELP RWANDA ku bufatanye n’Akarere ka Nyanza, ni amahugurwa yari agamije kuzamura imyumvire ku ihungabana no ku bantu bafite ihungabana.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame KAYITESI Nadine wibukije abari bayitabiriye ko uwahungabanye nawe ari umuntu ko atagomba guhezwa muri sosiyete, ndetse abasaba kujya bakoresha imvugo zitabasebya nk’aho bamwe babita abasazi.

Image

Visi Meya KAYITESI Nadine wari uhagarariye Akarere ka Nyanza mu itangizwa ry’amahugurwa azamara iminsi ibiri.

Ku murongo wa terefoni n’umunyamakuru wa Indorerwamo.com, umuhuzabikorwa w’umuryango Trauma Help Rwanda, Bwana Jamuel MUHAYIMANA atubwira ko ano mahugurwa azamara iminsi ibiri, ariko ko nyuma y’aya mahugurwa abahuguwe bazahabwa iminsi yo kwegera bamwe mu bafite ihungabana bo mu Mirenge 7 yo muri ako Karere ka Nyanza, nyuma hagakorwa igenzurwa cyangwa isuzuma (Evaluation) y’uburyo igikorwa cyakozwe.

Yagize ati:”Uyu munsi twahuguye abagera kuri 80, twabahuguye ku buryo bagomba gufasha uwahungabanye, kumenya ibyamuhungabanije, ndetse tubereka ibiranga uwahungabanye, nibyo ubu ni iminsi ibiri ariko nyuma abahuguwe bazahita bajya kuri terrain bakore, noneho habeho isuzuma ry’uburyo igikorwa cyakozwe, ariko twizeye ko bazabishobora”

Kwibuka30

Bwana Jamuel yakomeje avuga ko ayo mahugurwa azakomeza mu bihe bitandukanye muri ako Karere ka Nyanza, ndetse ko mu minsi ya vuba bazafata ibindi byiciro bitandukanye birimo abakunze guhura n’abantu benshi nk’abarimu, abakozi b’ibigo nderabuzima, n’ahandi henshi. Yakomeje agira ati:”Ubundi dukorana n’ibyiciro bitatu, ariko uyu munsi twahuye na kimwe muri ibyo byiciro, ariko mu minsi ya vuba tuzahura n’ibindi byiciro bibiri kuko nabyo ni ingenzi cyane mu bantu bagomba gusobanukirwa n’ihungabana”

Image

Uyu ni Bwana Jamuel MUHAYIMANA wari uyobowe amahugurwa benshi bishimiye uburyo atanga isomo

Bwana Jamuel MUHAYIMANA yavuze ko mu Rwanda abantu 5 ku bantu ijana bonyine aribo bashobora kwimenya bo ubwabo ko bafite ihungabana, akaba ari nabo bashobora kugana muganga, mu gihe ikindi gice cyose, ni ukuvuga 95% baba babona ko ari ubuzima busanzwe ndetse ko nta n’ikibazo bafite cyatuma bagana umuganga ubizobereyemo. Ati:”Mu gihugu cy’u Rwanda nk’ahabereye jenoside yakorewe abatutsi, 5% yonyine y’abaturage nibo babasha kwibonamo ikibazo cy’ihungabana bakagana kwa muganga, mu bisanzwe uwo ni umubare muto cyane kandi ibyo biterwa n’ubumenyi buke abaturage bafite ku kintu kijyanye n’ihungabana, bityo rero abantu bagomba gusobanukirwa icyo aricyo IHUNGABANA, ndetse tukabibutsa kugana muganga kuko bo ubwabo badashobora kwivura

Twibutse ko kuri iki cyiciro, abahuguwe na TRAUMA HELP RWANDA ari abafashamyumvire harimo abanyamadini, abajyanama b’ubuzima, n’abahagarariye inzego z’abamugaye. Ubutaha hakazahugurwa inzego zirimo ibigo nderabuzima, amashuri kuko kugeza ubu bakorana n’amashuri agera kuri atanu (5) yo mu Karere ka Nyanza, aho bahugura abanyeshuri ndetse n’abarezi uburyo bwo gufasha uwahungabanye, bakareka kumuhutaza no kumuha andi mazina amukomeretsa.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko Akarere ka Nyanza kaza ku mwanya wa 7 mu Turere tugaragaramo umubare munini w’abafite ihungabana, akaba ari nayo mpamvu TRAUMA HELP RWANDA yahisemo gukorana n’aka Karere mu rwego rwo kongera imyumvire kuri kino kibazo.

TRAUMA HELP RWANDA ni umuryango utari uwa Leta umaze igihe kitari gito utanga ubufasha bugamije kumenya no gufasha uwahungabanye cyane cyane abahungabanye babitewe na jenoside yakorewe abatutsi yabaye muri Mata 1994, Ubuyobozi bwa Trauma Help Rwanda bukaba bushimishwa cyane n’umusaruro ibikorwa byabo byatanze ku muryango Nyarwanda, nkaho amazina amwe n’amwe yitwaga abahungabanye atagikoreshwa, ndetse ko n’imwe mu miryango itagifata uwahungabanye nk’umusazi ugomba kujyanwa mu bapfumu;

Bwana Jamuel yavuze ko nubwo intambwe yatewe n’uyu muryango ari nini ndetse yo kwishimirwa, ariko ko inzira ikiri ndende ariko ko hari icyizere cy’uko ibintu bizaba byiza, ku buryo uwahungabanye we ubwe azajya abasha kubyibonamo akagana n’abavuzi.

Comments are closed.