Urubyiruko rwasabwe guhaguruka rugahangana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi banyuze ku mbuga nkoranyambaga

9,348
Kwibuka30
WhatsApp, Instagram and Tiktok are on the rise in Morocco - Archyworldys

Ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino yiganjemo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda inyinshi igaragara ku nkuta nkoranyambaga zitandukanye, bityo bamwe mu rubyiruko bagasaba bagenzi babo ko bahangana nabyo bagasubiza abo aho kubibona ngo babirenze amaso.

Inyinshi mu ngengabitekerezo ya Jenoside cyane yiyongera mu bihe byo kwibuka yiganjemo abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hejuru ya 50 % babikora bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye, bamwe mu bazikoresha biganjemo urubyiruko basaba bagenzi babo ko abo bakwiye kujya basubizwa bakwerekwa umurongo nyawo aho kugoreka amateka.

Umwe yagize ati “intambara dufite kugeza uyumunsi niyo kugirango abapfobya Jenoside baciye ku mbuga nkoranyambaga bose twebwe dukwiye kubasubiza mu buryo bwiza tubereka aho igihugu kigeze ndetse tunabaha naho cyavuye kugeza uyumunsi aho tugeze twiyubaka.”

Undi yagize ati “urubiruko nirwo rwambere rukwiye gufata intera iri hejuru yo kurwanya abo bantu kuko ruramutse rugiye muri ibyo ndakeka y’amateka mabi yabaye mu Rwanda yagaruka, rukwiye gufata iyambere rurwanya amacakubiri tukumva ko twese turi abanyarwanda.”

Amos Seromba ni umunyamuryango wa Pan African Movement ihuriro ry’umuryango w’abaharanira ukwigira n’iterambere ry’Afurika (PAM) nawe yumga muri iryo.

Kwibuka30

Mu kinyejana cyacu nuko ikigaragara cyane yuko imbugankoranyambaga zikomeje gufata uruhare runini cyane mu gupfobya ndetse no guhakana Jonoside yakorewe Abatutsi 1994, twebwe nk’urubyuruko twiyemeje guhangana cyangwa se gutsinda abiyitirira cyangwa se abakomeza gupfobya ndetse banahakana yuko Jenoside itigeze iba mu Rwanda.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange avuga ko buri wese afite umukoro wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside dore ko ariyo yatumye n’ubundi Jenoside igerwaho.

Umunsi nkuyunguyu tuzirikana ko ingengabitekerezo ariyo yatumye u Rwanda rugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba yarigishijwe ikajya mubatoya, ikajya mu bakuru, ubuyobozi bwariho icyo gihe bukayishyigikira ni naho havuye ko Abanyarwanda barenga Miliyoni bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rero twongera kubona ko dufite umukoro ubuyobozi, abaturage wo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo.

Imbuga nkoranyambaga zihariye umwanya munini mu bikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi abenshi muri abo bakabikora bari hanze y’u Rwanda kubwibyo abakoresha izo mbuga batandukanye bagasabwa kwitandukanya n’abo.

U Rwanda kugeza ubu rwifuza ubufatanye n’amahanga mu guhana icyo cyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside maze kigahanwa mu mategeko y’ibihugu byinshi nkuko bimeze ku yakorewe abayahudi.

(Src: Isangostar)

Comments are closed.