Nyanza: Abagore 115 bayobora amakoperative y’abahinzi bahawe amaterefone agezweho
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abagore bagera ku 115 basanzwe bayobora amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi bashyikirijwe amaterefoni agezweho.
Mu muhango wabereye ku cicari cy’Akarere ka Nyanza kari mu Murenge wa Busasamana, abagore bagera ku 115 bayobora amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi bahawe amaterefoni agezweho yo mu bwoko bwa Smartphone muri gahunda ya #ConnectRwanda#, gahunda igamije gukwirakwiza ikoranabuhanga mu nzego zose z’igihugu.
Aba bagore batoranyijwe hashingiwe ku ruhare bagira mu gukangurira abahinzi kwifashisha uburyo bugezweho bwo guteza imbere ubuhinzi. Izi telefoni zikazaborohereza kubona amakuru yerekeye ubuhinzi no kuyageza ku bahinzi bagenzi babo.
Ibyishimo byinshi kubahawe Terefone
Uwitwa Odette wahawe terefoni yavuze ko asanga iyo terefoni izamufasha mu kunoza umwuga we, yagize ati:”Ni byiza, turashimira Leta iba yatwitayeho, ino terefoni izamfasha mu kureba za videwo zivuga ku buhinzi bugezweho kuko ari nayo ntego yanjye n’ubundi”
Comments are closed.