Kamonyi: Nsengiyumva yafatiwe mu cyuho ari gukura ibyuma bya moto yari amaze kwiba.

6,843

Mu ijoro rya tariki ya 31 Werurwe ahagana saa tatu za nijoro  abapolisi bafashe uwitwa Nsengiyumva Jean Claude w’imyaka 24 arimo gukura ibyuma muri moto imwe abishyira mu yindi. Moto ifite ibirango RE 535 Y yari nshya  yayikuragamo  ibyuma abishyira  muri Moto ifite ibirango RE 608 P, iyi  yari ishaje. Nsengiyumva yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi mu isantire ya Kamuhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire avuga ko Nsengiyumva yari kumwe n’abandi bantu babiri ariko bo bikanze abapolisi bahita biruka baracika. Avuga ko  gufatwa kwa Nsengiyumva kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wababonye agahita atanga amakuru.

Ati” Umwe mu banyerondo   yari mu isantire ya Kamuhanda ari mu kazi  abona abantu barimo gukura ibyuma muri moto imwe babishyira mu yindi. Yabegereye ababaza ibyo barimo  muri iryo joro  baramutuka baramubwira ngo areke bamuhe  amafaranga  y’u Rwanda 500 aceceke, kubera ko yabonaga ibyo barimo babikora mu ijoro yagize amacyenga ajya ku ruhande ahamagara Polisi.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko ako kanya abapolisi bahise baza basanga koko Nsengiyumva (umukanishi ) yahambuye moto ebyiri  imwe yari ishaje arimo guyikuramo  ibyuma  agiye gushyiramo ibya moto nshya.

Yagize ati” Abapolisi bakimara kuhagera abasore babiri bari kumwe na Nsengiyumva bahise biruka baracika hasigara Nsengiyumva wafunguraga moto. Yahise afatwa avuga ko abo bacitse aribo bamuhaye ikiraka muri iryo joro bari kumuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3, ariko avuga ko atabazi, agacyeka ko  baba ari abavuye mu Mujyi wa Kigali.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko kugeza ubu nta muturage  wari waza gutanga ikirego avuga ko yabuze moto. Nsengiyumva yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB)  rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda  kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane nyiri moto ndetse hashakishwe na bariya bacitse.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

(Inkuru yakuwe ku rubuga rwa RNP na Emmanuel Byiringiro)

Leave A Reply

Your email address will not be published.