Nyanza: Abakozi n’abagana Akarere ka Nyanza bashyiriweho uburyo bw’isuku budasanzwe

13,529
Kwibuka30

Abakozi ndetse n’abagana ibiro by’Akarere ka Nyanza bashyiriweho uburyo bwo gukaraba intoki budasanzwe

Mu rwego rwo kunoza isuku nk’imwe mu nzira zo gukumira icyorezo cya Coronavirus kimaze igihe kitari gito gihinduye icyerekezo k’isi ndetse n’icy’abayituye, Akarere ka Nyanza ubu kamaze gushyiraho uburyo bwo kwisukura bushya kandi budasanzwe abakozi b’ako Karere ndetse n’abaza gusabayo servisi zitandukanye.

Kwibuka30

Kuri paji ya twitter y’ako Karere, bavuze ko ubwo buryo budasanzwe umuntu azajya afungura amazi atarinze gukora kuri robine. Ni uburyo bushya butari bumenyerewe ku buryo benshi basanga buzakumira ikwirakwira ry’ubwandu kuko na none iyo robine iba isanzwe ikorwaho n’abantu benshi kandi batandukanye, ikintu gishobora kwihutisha ubwandu.

Ubuyobozi bw’Ako Karere bwavuze ko buno buryo bwashyizwe no ku marembo y’Ibitaro by’ako Karere mu rwego rwo kunoza isuku.

(Nyanza District twitter )

Leave A Reply

Your email address will not be published.