Huye: Yatawe muri yombi nyuma yo kwica mukuru we akoresheje isuka

11,920

Umusore w’imyaka 35 y’amavuko yishe mukuru we babanaga mu nzu imwe akoresheje isuka.

Amakuru y’urupfu rw’uno mugabo uri mu kigero k’imyaka 40 y’a mavuko rwamenyekanye ku munsi w’ejo ku wa kabiri bivugwa n’abaturanyi b’uwo muryango usanzwe utuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa MBAZI. Abaturage bavuze ko byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere rishira ku munsi wa kabiri taliki ya 2 Kamena uno mwaka wa 2020. Umwe mu vaturage baturiye uwo muryango ariko utashatse ko atangarizwa amazina, yabwiye umunyamakuru wacu ati:”ubundi ni abana batatu basanzwe baba mu nzu imwe, nta mubyeyi bagira, kandi bose uko ari batatu bafite ikibazo cyo mu mutwe, mu ijoro nibwo twumvise bataks, duhurute dusanga umuto uri hagati amaze gutema mukuru we akoresheje isuka”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amagepfo, CIP SYLVESTRE TWAJAMAHORO yabwiye umunyamakuru w’igihe.com ko nawe yamenye ayo makuru, ariko iby’uko uwatemye undi ndetse n’uwatemwe bose bari bafite ikibazo cyo mu mutwe yabyumvise atyo abibwiwe n’abaturage ko hategerejwe ikiva mu bisubizo bya muganga.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kaminuza by’I Butare.

Comments are closed.