Nyanza: Abakuru b’imidugudu bahawe ibikoresho by’itumanaho (ibyombo) bizifashishwa n’Abanyerondo

17,663

Abakuru b’imidugudu bo mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza bahawe ibikoresho by’itumanaho bizifashishwa n’abanyerondo mu gusangira amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, abakuru b’imidugudu 40 muri 50 yo mu murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza bahawe ibikoresho by’itumanaho bizifashishwa n’Abanyerondo b’umwuga mu rwego rwo gusangira amakuru y’umutekano hirya no hino mu midugudu itandukanye yo muri uwo murenge.

Muri uwo muhango wabereye kuri sitade ya Nyanza, wari witabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA Erasme, n’ubuyobozi bw’inzego z’umutekano harimo iza polisi n’iza gisirikare muri ako Karere ka Nyanza. Mu ijambo rye, Bwana NTAZINDA uyobora Akarere ka Nyanza yashimiye abakuru b’imidugudu n’abashinzwe irondo ry’umwuga ku kazi gakomeye bakora mu kurinda umutekano w’abantu n’ibintu, yongeye yibutsa abagenewe ibyo bikoresho ko bazajya babikoresha neza mu gihe nyacyo.

Bwana NTAZINDA umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yibukije abagenewe bino bikoresho kubikoresha neza

Mu bayobozi batandukanye bahawe ijambo, bose baganishaga mu kubwira abanyerondo gukoresha neza ibyo bikoresho bahawe. Bwana BUZIMANA Egide uyobora umurenge wa Busasamana yagarutse ku kamaro bino byombo bizamara mu rwego rwo guhanahana amakuru mu buryo bwihuse.

Umwe mu bakuru b’umudugudu ari gushyikirizwa icyombo

Biteganijwe ko bino byombo bizihutisha gutanga amakuru bityo bikszatuma hari ibyaha bimee na bimwe bikumirwa cyangwa se hagakorwa ubutabazi bwihuse.

Uwari uuhagarariye urwego rwa Polisi nawe yagize icyo abwira abagenewe ibyombo

Comments are closed.