Nyanza Abana 290 bahawe amatungo magufi yu bworozi

10,309

Umushinga RW 149 Nyanza uterwa inkunga na kompasiyo interinational wageze mu karere ka Nyanza mu Murerenge wa Busasamana mu Kagari ka Rwesero mu mwaka 1987 ukaba ufasha abana batandukanye baturutse mu matorero atandukanye .

Umushinga RW 149 Nyanza kurubu ufasha abana 290 aho ubafasha mu kubishyurira amashuri, kandi ubaha ibiryamirwa ,imyambaro, amafunduro, amatungo atandukanye murwego rwokubateza imbere kuko bafasha abari mukiciro cyambere ni cyakabiri

Kuwa 02/07/2020 saa 11h00 umushinga RW 149 Nyanza ku biro by’umushinga hatanzwe ihene ku bana bari baherekejwe n’ababyeyi babo

Ababyeyi bari gufata ihene nakanyamuneza
umushumba { Pasiteri MUGEMA w’urusengero yakomeje atanga ubutumwa kuba babyeyi bahawe ihene yagize ati: turasaba ababyeyi bahawe itungo kurifata neza kandi mukomeze gusenga mwiyegereza imana kuko niyo dukesha byose, yabwiye Abana ko bakomeza gusubira mu masomo neza igihe amashuri azatangira bazabe bahagaze neza kandi mukomeze mwirinda icyorezo cya covid 19 cyugarije isi ndetse ni Gihugu cyacu yasoje ashimira umuyobozi wa kagari ka Rwesero, Ababyeyi nabandi babafashije.
Umuyobozi w’umushinga RW 149 Nyanza yunze murya Pasiteri agira ati: amatungo muhawe muyafate neza kandi nsaba abana gukoza gusubiramwo amasomo tunakurikiza amabwiriza duhambwa n’ubuyobozi bwacu bwo kwirinda icyorezo cya covid 19

Comments are closed.