Nyanza: Abantu 6 bakurikiranyweho urupfu rw’umusore waterewe icyuma mu kabari

6,152
Kwibuka30
Nyanza-Muyira: Imanza 4000 za gacaca ntizirarangizwa – Intyoza

Abantu batandatu bo mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Barisanga Donat wiciwe mu kabari.

Barisanga w’imyaka 27 yiciwe mu kabari kari mu mudugudu wa Musenyi mu Kagari ka Migina mu Murenge wa Muyira mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2022. Yari asanzwe akora akazi k’ubukarani.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hari abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bamaze gufatwa bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mugira mu guhe iperereza rigikomeje.

Kwibuka30

Yagize ati “Batandatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe ni bo bamaze gufatwa kandi iperereza rirakomeje.”

Abafashwe barimo umugabo w’imyaka 31 y’amavuko wakoraga akazi ko guha serivisi abakiliya, undi mugabo wakoraga mu kabari yotsa inyama (mucoma) ari na we bivugwa ko yateye icyuma Barisanga, umugore w’imyaka 27, umusore w’imyaka 19, umugabo w’imyaka 30 n’undi musore w’imyaka 20 y’amavuko.

Ntazinda yasabye abaturage kwirinda ibyaha bijyanye no kwihanira kuko iyo babikoze bigira ingaruka mbi kuri bo no ku gihugu.

Abaturage bagiriwe inama ko abafitanye ibibazo na bagenzi babo bajya biyambaza ubuyobozi bukabafasha kubikemura aho kwihanira.

Comments are closed.