Tanzania: Inkura y’ingabo yitwa Rajabu yororotse cyane yapfuye ku myaka 43

7,814
Kwibuka30

Inkura bivugwa ko ariyo ifite umuryango munini muri Afrika y’Uburasirazuba yapfuye ifite imyaka 43 muri Tanzania.

Iyi nkuru y’umukara ytitwa Rajabu, yagaragaye bwa mbere mu cyanya cya Ngorongoro mu 1979.

Yabaye muri iki cyanya cya Ngorongoro mu gihe cy’imyaka 14 mbere y’uko yimurirwa muri pariki y’igihugu ya Seerengeti.

Kwibuka30

Yagize umuryango mugari, ndeste bivugwa ko ariyo nkura ya mbere y’ingabo yororotse cyane muri Tanzania.

Umukozi w’ikigo gishinzwe kubungabunga icyanya cya Ngorongoro Pascal Shelutete,, yavuze ko Rajabu itakiriho ariko yasize umuryango mugari kandi ushikamye.

Yagize ati”Rajabu yagiraga amahane akarwanya inyamaswa yose yabaga ishaka kumusagarira”.

John, se wa Rajabu yapfuye mu myaka irindwi ishize, azize indwara itaramenyeka.

Mu gasozi, inkuru zigwaho kurama hagati y’imyaka 37 na 43, cyangwa zikageza ku myaka 50 iyo zororewe ahabugenewe.

Comments are closed.