Nyanza: Abanyerondo bararegwa gukubita umuntu kugeza ashizemo umwuka

7,958
Kwibuka30
Abanyerondo bo mu Karere ka Nyanza bagera kuri batatu bakurimranyweho icyaha cyo gukubita umuntu kugeza ashizemo umwuka.

Si ku nshuro ya mbere abaturage bavuga ko babangamiwe cyane bikabije n’abanyerondo b’umwuga babakubita ndetse bakabambura n’utwabo, inkuru zijyanye n’ihohoterwa rya rubanda rikozwe n’aba bagabo zagiye zikorwa kenshi mu binyamakuru bitandukanye, ariko ubuyobozi bw’akagali bukabarengera bukavuga ko ari ikinyoma, ko abo banyerondo barengana kandi ko bakora akazi kabo neza, ibintu bitandukanye n’ibyo abaturage bakomeje kuvuga.

Ku cyumweru taliki ya 12 Nzeli 2021 kuri radiyo Isango Star icyo kibazo cy’abaturage bahohoterwa n’abanyerondo cyongeye kandi kibazwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame KAYITESI Alice avuga ko agiye kubikurikirana.

Kuri ubu amakuru ahari ni uko iryo rondo ry’umwuga rikorera muri ako Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana riregwa gukubita umuntu kugeza ashizemo umwuka.

Amakuru avuga ko taliki ya 16 Nzeli 2021 Bwana Tubanambazi Boniface yakubiswe n’Abashinzwe irondo kugeza ashizemo umwuka. Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bwana Egide BIZIMANA, yagize ati:”Yego, hari abanyerondo bagera kuri batatu ndetse n’umuyobozi ushinzwe umutekano bari mu maboko y’ubugenzacyaha kubera ko bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita bikaviramo urupfu umugabo witwa Boniface”

Kwibuka30

Uwitwa Rurangwa uvuga ko yari aturanye na Bwana Boniface yatubwiye ko uwo mugabo Boniface yakimbiranye n’umugore we mu masaha y’ikigoroba, noneho ubuyobozi bw’akagali ka Kavumu buza gutabara buri kumwe n’abanyerondo.

Amakuru avuga ko abanyerondo bakubise bwana Boniface w’imyaka 36 bamuca umugongo bimuviramo gupfa, ariko abo banyerondo barahakana iby’ayo makuru bakavuga ko bo icyo bakoze ari uguhosha amakimbirane kandi ko bahise bagenda, ngo cyakora nyuma yo kugenda umugore wa nyakwigendera yamuteje basaza be baramukubita kugeza ashizemo umwuka, ikintu umugore we ahakana avuga ko aribo baje bakamuhondagura bari kumwe n’ushinzwe umutekano.

Uwitwa HAGUMA ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Nyanza ati:“Ibi bintu twabivuze kenshi, byandikwa kenshi, twasabye ko bakwiye kudukiza bariya banyarugomo ariko baranga, icyari kuvamo n’ubundi ni ikintu nk’iki”

Irondo ry’umwuga riri mu kazi kabo ka buri munsi mu mujyi wa Nyanza.

Comments are closed.