Abandi Banyarwanda 9 birukanywe muri Uganda baraye bageze mu Rwanda

3,850

Kuri uyu wa Kane mu masaha y’umugoroba, ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwakiriye Abanyarwanda 9 barimo abasore bane, abagabo babiri, abagore babiri, n’umwana umwe birukanwe mu gihugu cya Uganda.

Abirukanwe uko ari 9 ubwo bageraga  mu Rwanda,  bapimwe icyorezo cya Covd19  bose basanga ari bazima.

Aba baturage bavuze ko aho bari bafungiwe muri gereza ya Ntungamo muri Uganda  bari bafashwe nabi, kuko bimwaga amafunguro ndetse ngo imfungwa z’Abagande zarabakubitaga.

Bavuga ko kandi ko inzego z’umutekano muri icyo gihugu zabireberaga, ku buryo hari abagaruwe mu Rwanda banegekaye kubera inkoni bakubiswe n’izo mfungwa

Bavuze ko bishimiye ko bagarutse mu Rwanda, bagasaba Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda uko biboneye.

Comments are closed.