Nyanza: Abataramenyekana bishe muzehe Hesironi

2,221
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru mu Karere ka Nyanza hazindukiye inkuru y’urupfu rw’umusaza witwa Hesironi Sesonga basanze munsi y’umukingo yakubiswe ikintu mu gahanga.

Amakuru y’urupfu rwa muzehe Hesiron yamenyekanye nyuma y’aho asanzwe mu mukingo yakubiswe ikintu mu gahanga, uwo mukingo ukaba uherereye mu Murenge wa Nyagisozi, mu kagali ka Rurangazi ho mu mudugudu wa Gashyenze.

Uwaduhaye aya makuru, avuga ko yamusanze munsi y’umukingo aryamye ari kuvirirana amaraso mu gahanga maze yihutira guhamagara abaturanyi baje basanga agihumeka akuka ka nyuma, yagize ati:”Nari manutse maze mbona muzehe Hesironi munsi y’uno mukingo, nihutira gutabaza, abantu baje koko, ariko bakimuvanamo yahise yitaba Imana, yitwa Hesironi, ni umusaza wari uzwi hano, ntituzi icyamuhitanye gusa urabona ko yakubiswe ikintu mu gahanga kuko ubwo twahamusangaga yari akivirirana amaraso, bishobora kuba byabaye ninjoro”

Kwibuka30

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko n’ubundi muri ako gace hamaze igihe hari ubugizi bwa nabi, cyane cyane mu masaha y’ikigoroba aho biba bigoranye kuhanyura nyuma ya saa moya kubera ko hahora amabandi yambura abahisi n’abagenzi akanabakomeretsa.

Hari andi makuru avuga ko no mu minsi mike ishize aho hantu hari umuntu wahiciwe bamujugunya muri uwo mukingo, ndetse ko hari n’undi mugore ucuruza i Nyanza mu mujyi uherutse kuhakubitirwa yamburwa n’amafaranga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwirinze kugira icyo butangaza kuri ano makuru kuko igihe cyose twagerageje kuvugana n’ababishinzwe batatwitabye kuri terefoni ndetse na gitifu w’akagali akaba yanze kugira icyo adutangariza cyane cyane ku bijyanye n’urugomo rumaze igihe rukorerwa muri ako gace, gusa ikimaze kumenyekana kugeza ubu ni uko RIB yaba yamaze gutangira gukora iperereza ngo hamenyekane icyishe muzehe Hesironi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.