Nyanza: Abatewe urukingo rwa Covid-19 barashimira Leta n’ubuyobozi bw’Akarere kubazirikana.

8,647
Image

Bamwe mu baturage bakingiriwe icyorezo cya Coronavirus barashima Leta ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere kuba barabazirikanye bagashyirwa ku yambere ku rutonde rw’abakingirwa

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Werurwe 2021 mu Karere ka Nyanza hatangijwe igikorwa cyo gutanga inkingo ku byiciro by’abaturage, igikorwa cyatangiriye ku byiciro by’abarusha abandi ibyago byo kwandura no kuzahazwa n’icyo cyorezo, harimo abafite imyaka iri hejuru, abasanzwe bafite indwara zo mu buhumekero, zimwe mu ndwara zidakira kandi zitandura, ndetse n’ikiciro cy’abahira n’abantu besnhi harimo abarimu, abaganga, abashinzwe umutekano,…

Ni igikorwa cyatangiriye ku ma site agera kuri 17 y’Akarere ka Nyanza cyane cyane mu bigo nderabuzima biherereye mu mirenge 10 igize Akarere ka Nyanza nk’uko twabibwiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA Erasme ubwo nawe yari amaze gutangiza icyo gikorwa ku mugaragaro ndetse akaba ari nawe wahereweho aterwa urukingo rwa Covid-19.

Image

Site yo mu Murenge wa Busasamana, abantu bari bategereje gukingirwa ku bwinshi.

Ubwo umunyamakuru wacu yageraga muri ako Karere ka Nyanza, yasanze hari abantu benshi ba ri kuri site ya ESN mu Murenge wa Busasamana, aganira na bamwe mu baturage bari bamaze gukingirwa, Uwitwa Ndengeye, ugaragara ko akuze, n’ibyishimo byinshi yagize ati:”…nagiye numva umwana w’umukobwa ampamagaye kuri terefoni yanjye ahagana saa kumi z’ejo, ambwira ko nashyizwe ku rutonde rw’abagomba gukingirwa, mu by’ukuri numvise nishimye ku buryo ntabonye ibitotsi, saa mbili zageze nageze ku kiliziya, barankingira, nshimiye Leta n’Akarere kanshyize ku rutonde rw’abitaweho, Imana izabahe umugisha, ubu ndi mutaraga….”

Uwitwa Uwimana J.d’Arc na Mukashema Epiphanie, ni bamwe mu bakingiriwe mu kigo nderabuzima cya Mucubira, mu Murenge wa Cyabakamyi, umurenge uri hakurya kure y’umujyi wa Nyanza, bashimiye Ubuyobozi bw’Akarere kuba ubuyobozi bwabazirikanye, Jeanne d’Arc yagize ati:”…ndashimira ubuyobozi bw’Akarere, nkimara kumva iby’urukingo, numvaga bazabanza gukigira abo mu mujyi gusa noneho abanyacyaro tukaza nyuma, ariko urabona ko natwe tugereweho rimwe n’abanyamujyi..

Bamwe mu banyamahanga bakorera muri ako Karere bashimiye Akarere na Leta muri rusange.

Umwarimu w’Umukongomani ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru yagize ati:”Ndashima cyane, sinabona uko nsohora ibiri mu mutima wanjye, ariko ndashima Bwana Meya na Leta y’u Rwanda, nanjye numvaga igikorwa cy’inkingo kizatangirira ku benegihugu, ariko dore nanjye banzirikanye, ni ikintu cyiza rwose, ndabona covid iri mu marembera”

Uwitwa ALAIN na mugenzi Raissa, abanya Kameruni biga mu ishuri ry’amategeko ILDP bagize bati:”…twumvise ko hari abandi banyamahanga bahawe urukingo, icyizere natwe turagifite, tuzaruhabwa, u Rwanda si igihugu kivangura, numvise abayobozi bacu badusaba imyirondoro, nyuma batubwira ko Akarere kadushyize ku rutonde natwe, ni byiza, turashima Meya n’ikipe ye nini ituzirikana kuri buri kimwe

Meya NTAZINDA yibukije abaturage ko batagomba kwirara.

Nyanza: Uruganda rw'insinga z'amashanyarazi rwitezweho guha akazi abagera  ku 100 || NONAHA.COM

Meya Ntazinda ati:”Dukomeze kwirinda, icyorezo kiracyahari”

Ku murongo wa terefoni, Meya NTAZINDA Erasme, yasabye abaturage bo muri ako Karere, abamaze gukingirwa ndetse nabateragerwaho n’urukingo kutirara kuko icyorezo cya covid-19 kigihari, :”…Ndibutsa abaturage bose bamaze gukingirwa ndetse n’abatarakingirwa ko bakomeza kwirinda, bakambara agapfukamunwa neza, ndetse bakubahiriza n’izindi ngamba zose zo kwirinda, icyorezo kiracyahari” Meya yakomeje avuga ko icyo gikorwa kiri bukomeze kugeza kuri iki cyumweru.

Mu mibare yaraye ishyizwe hanze n’ikigo k’igihugu cy’ubuzima RBC, iravuga ko ku munsi wa gatandatu muri ako Karere habonetse abarwayi bagera ku icyenda, imibare itari myiza, ikintu gisaba ko abanye Nyanza bakomeza kwirinda.

Image

Comments are closed.