Nyanza: Abatoza b’umukino mushya wa TEQBALL batangiye amahigurwa kuri uwo mukino

1,140

Abatoza b’umukino mushya mu Rwanda uzwi nka Teqball baraye batangiye amahugurwa y’iminsi itatu aho bazahungurwa kuri byinshi bigize uyu mukino.

Guhera ku munsi w’ejo kuwa kane taliki ya 14 z’uku kwezi, mu Karere ka Nyanza hari kubera amahugurwa y’abatoza bagera kuri 30, aba batoza bagiye kumara iminsi itatu nahugurwa ku mukino mushya mu Rwanda uzwi nka TEQBALL, ni amahugurwa ari kubera mu nzu mberabyombi y’urubyruko iherereye mu murenge wa Busasamana.

Aya mahugurwa yateguwe n’umukino wa Teqball mu Rwanda, agatangwa n’inzobere mpuzamahanga muri uwo mukino, umunya Eswatini witwa Bhembe Malungisa, bikaba bivugwa ko ari umwe mu nararibonye mu mukino wa Teqball bawuzi neza.

Bhembe Malungisa ubwo yarimo ahugura abatoza ba Teqball mu Karere ka Nyanza 

Ubwo yari afunguye ayo mahugurwa, Bwana NTIRENGANYA Frederic uhagarariye ishyirahamwe ry’uyo mukino mu Rwanda, yavuze ko ano mahugurwa ari ingenzi cyane mu rwego rwo guteza imbere uno mukino mushya mu Rwanda, yagize ati:”Uyu mukino ni mushya hano mu Rwanda, turi kugerageza kuwukundisha Abanyarwanda kandi dufite icyizere ko bazawukunda kuko ubwawo uryoheye ijisho, urimo amashoti meza, ihangana, ndetse n’utundi dukoryo twatuma abantu bawukunda, amahugurwa rero ni ingenzi cyane kuko ari umukino mushya, ku ikubitiro twatangiriye ku batoza n’abasifuzi b’umukino bazadufasha mu marushanwa”

Umuyobozi wa Federation y’umukino wa Teqball mu Rwanda Bwana Frederic

Bamwe mu batoza bitabiriye ano mahugurwa, bavuze ko bishimiye kumenya amategeko agenga uno mukino kuko basanze hari byinshi batari bazi ku bijyanye nawo.

Uwitwa Honore ari mu bitabiriye aya mahugurwa yagize ati:”Uno mukino tumaze iminsi itari mike tuwutoza abantu hano i Nyanza, ariko twasanze hariho byinshi mu bijyanye n’amategeko awugenga tutari tuzi, ano mahugurwa azadusigira ikintu gikomeye ku buryo noneho tuzajya tuwukina neza nk’uko bisabwa”

Umutoza wa Nyanza FC ibarizwa mu cyiciro cya Kabiri nawe ari mu barimo bakurikirana amahugurwa ya Teqball

Umukino wa Teqball ni nk’umupira w’amaguru ukinirwa ku meza, n’ubwo utari uzwi cyane mu Rwanda, abawuzi n’abameze kuwureba bemeza k ari umukino uryoheye ijisho iyo uri gukinwa n’abawuzi neza.

Uyu mukino ushobora gukinwa n’abantu babiri umwe ku ruhande rumwe undi ku rundi(Single) cyangwa se ukaba wakinwa n’abantu bane babiri bagize ikipe imwe ndetse n’abandi babiri bagize indi (Double).

Uyu mukino wa Teqball watangiye bwa mbere ku Isi mu mwaka wa 2014 utangiriye mu gihugu cya Hungary.

Comments are closed.