Nyanza: Abaturage barashinja abayobozi b’inzego z’ibanze kujenjekera abica amabwiriza yo kwirinda covid-19

14,525

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza barasanga bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bajenjekera bamwe mu bacuruzi bica nkana amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Mu gihe isi yose n’u Rwanda byugarijwe n’icyorezo cya coronavirus, byinshi mu bihugu byo ku isi byagiye bifata ingamba zitandukanye zo kwirinda icyo cyorezo kimaze kugeza ubu koreka imbaga y’abatari bake. U Rwanda narwo rwafashe ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, ku buryo mu minsi ishize OMS yashyize u Rwanda mu bihugu byitwaye neza mu guhangana na covid-19, ariko nubwo bimeze bityo, hari abantu batubahiriza amabwirizwa yo kwirinda kino cyorezo akaba ari nayo mpamvu imibare y’ubwandu ikomeza kongereka mu Rwanda nk’uko biherutse gutangazwa na ministeri y’ubuzima ifatanije n’iy’ubutegetsi bw’igihugu.

Ubwo twanyarukiraga mu Karere ka Nyanza mu duce tw’icyaro, mu mpera z’icyumweru gishize twasanze bamwe mu baturage babayeho nk’aho icyorezo kitabareba, bamwe bagasanga impamvu ari uko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bajenjekera abica nkana amabwiriza yo kwirinda covid-19. Umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Busasamana ahazwi nko mu Mugonzi yagize ati:”…twebwe rwose kihageze cyatumara, numvise ko Leta yafunze utubare, ariko hano mu mugonzi iwacu ntitwigeze dufungwa, turakora bisanzwe pe, barasinda nk’ibisanzwe kandi na ba mudugudu barabizi kuko nabo bahanywera…”

Ugeze ahitwa kuri 40 mu mugi rwagati usanga za butiki zicuruza inzoga z’ubwoko bwose atacyo bikanga, nageze muri imwe muri za butiki nsanga hari abantu bari kuhanywera izoga nk’ibisanzwe maze ngira amatisiko mbaza nyiri butike niba atazi ko bibujijwe, maze atubuwira atya:”…ndabizi ko bibujijwe, ariko mbona ubanza icyorezo cyarashize, n’abayobozi baraza bakagasoma, nushaka ugende urebe no mu tundi tubare urasanga binywera nta nkomyi, upfa kuba ucuruza ipula y’ibiryo, abanywi baraza, bakinywera, n’abayobozi barabizi”

Nubwo bimeze bityo, hari bamwe mu baturage basanga ibyo bakinisha bizageza igihugu ahantu habi ndetse bakanenga cyane abayobozi b’inzego z’ibaze bareberera ibikorwa nk’ibyo. Uwitwa Musoni twasanze ku Bigega yagize ati:”umva wa mugabo we, hano hose ntubizi neza ko hahoze utubare? Ubu twahindutse za resitora, abantu baraza nta n’agapfukamunwa, cyangwa bubahirize ya ntera iri hagati y’umuntu n’undi bakanywa bagasinda, ubwo se urambwira ko abayobozi batabizi? Hano ni ku muhanda barabizi rero

Usibye kunywera mu tubari, ubona n’abandi baturage baba bagendagenda muri uwo mugi w’amateka nta numwe wambaye neza agapfukamunwa, ukabona ko bimaze kuba ubuzima busanzwe, yewe n’abinjira mu isoko ryo muri uwo mugi hakaraba ubishatse, ukibaza niba koko aho hantu bumva ibyo Leta ikangurira abaturage mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Biragoye kubona u wambaye neza agapfukamunwa mu isoko ry’I Nyanza

Twanyarukiye hirya y’umugi gato ahakunze kwitwa kuri bleu blanc, ho usanga bameze nk’abari mu gihugu cyabo, utubare tw’inzoga turakora bisanzwe, n’abasinzi ubona bahimbawe bari guhoberana ku manywa y’Ihangu mu maso ya buri muntu n’ubuyobozi, nagize amatsiko ninjira mvugana na nyir’akabare maze ambwira ko corona yashize ngo ahubwo ari Leta iri kubica, yagize ati:”…Corona yarashize wa mugabo we, na leta irabizi, ahubwo mutubarize impamvu ishaka ko dupfa, twe hano turanywa, corona yibera mu bazungu, twe dufite ubudahangarwa, hano hitwa kuri blesi, turazwi, turakora bisanzwe

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho ariko ntitwabasha kuvugana na meya kuko tel atariho ayitaba, gusa ni ibintu biteye agahinda kubona bamwe bashyira imbaraga mu kurwanya covid-19 abandi bakaba babaho nk’aho atacyo bibabwiye, kandi ugasanga ibyo kutubahiriza amabeiriza bikorerwa mu maso y’abayobozi.

Comments are closed.