Nyanza: Amashirakinyoma kuri ba Gitifu 2 bivugwa ko biyirukanye ku kazi.

7,483
Nyanza: Ikibazo cyo kwimura Gare gikomereye ubuyobozi - Kigali Today

Nyuma yaho ubuyobozi bw’Akarere bwemeje ko ba Gitifu babiri bihagaritse ku mirimo, hari abavuga ko atari byo ko ahubwo bahatiwe kwegura

Ku munsi w’ejo ku wa mbere nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwemeje ko bwakiriye amabaruwa abiri y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tubiri two muri ako Karere aritwo Mututu na Gahunga mu Mirenge ibiri itandukanye. Mu magambo ye, Bwana NTAZINDA Erasme, meya w’Akarere ka Nyanza yabwiye Igihe.com, yavuze ko Kamanayo Jean Damascène wayoboraga akagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi na Uwimana Theoneste wayoboraga aka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi bandikiye ubuyobozi bw’Akarere bamenyesha ko batagishoboye gukora ako kazi.

Meya NTAZINDA yakomeje avuga ko abo bombi bafatiwe mu kabari kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19, ndetse ko umwe muri babiri hari ikirego cye kuri RIB cyo kuba yarakubise umuntu

Andi makuru dufite aturuka muri bamwe mu bakozi b’Akarere ariko batashatse ko amazina yabo ashyirwa hanze, ni uko abo bayobozi babiri bahatiwe gusezera ku gahato, yagize ati:’ nzi neza ko abo bagabo babiri bari bafitiwe amakuru atameze neza, bimaze igihe, bari bamaze iminsi gitifu w’Akarere abahatira kwegurwa, ahubwo ngo bari barabyanze habaho kwiyambaza izindi nzego bituma babikora, ariko rwose si ku bushake’

Undi mukozi nawe ukorera muri umwe muri iyo mirenge ibiri abo bagitifu bari basanzwe bakorera yagize ati:’ …rwose urabona muri iki gihe hari uwakwiyirukana mu kazi? Ntibishoboka, ikiri cyo gusa, uriya muyobozi w’Akagari ntiyumvikanye na Gitifu mushya w’Umurenge, bakomeje kugirana ibibazo, undi akajya amucomeka ku Karere, nibwo rero nawe ahatiwe kwegura…’

Ku murongo wa terefoni twabashije kuvugana na gitifu wa Nyagisozi Bwana HABINEZA ariko we avuga ko nta kibazo yagiranye n’uwo mukozi, ati:‘…rwose nawe ushatse umwibarize, icyo ni ikinyoma pe, uwo mu gitifu w’Akagali yari amaze amezi ane gusa, nta kibazo nigeze ngirana nawe, we ubwe niwe wiyandikiye ibaruwa yegura ku mirimo ye, nta gahato yashyizweho’

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu Turere twaje imbere mu kwesa imihigo mu rwego rw’igihugu, abaturage baho bamaze igihe bishimira iterambere ako Karere gakomeje kugeraho nko kubaka imihanda, amatara mu mihanda hafi ya yose yo muri uwo mujyi, ndetse n’ibindi bikorwa bikomeye bikomeje kubakwa muri ako Karere harimo inganda n’agakinjiro kagezweho bivugwa ko bizaba byuzuye mu minsi ya vuba.

Ni Ubwa mbere mu myaka isaga ine muri ako Karere havugwa iyeguzwa rya bamwe mu bayobozi ku gahato.

Comments are closed.