Nyanza: Amatara yo ku muhanda ataka akomeje guteza impanuka n’ubujura

6,863
Kuri iri shyamba rigana kuri UNILAK ni ho hamburirwaga abantu.

Hari abaturage bakomeje kuvuga ko amatara yo ku muhanda ataka akomeje kubateza impanuka ku buryo hari abazipfiramo.

Hari abaturage batuye mu Murenge wa Busasamana, ho mujyi w’Akarere ka Nyanza bakomeje kuvuga ko hari amatara yo kumuhanda amaze igihe kirekire ataka bikaba bikomeje gutera ubujura bw’amaterefone ndetse bamwe bakamburwa n’amasakoshi mu masaha y’ikigoroba, hari n’abavuga ko uwo mwijima uri guteza impanuka za hato na hato ku buryo hari n’abantu bamaze kuhasiga ubuzima. Urugero ni aho ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Werurwe 2022 ahagana saa moya z’umugoroba hari umuturage wari uri gutaha ku igare rye ahakorera impanuka ahita ahasiga ubuzima ako kanya.

Umunyamakuru wacu ukorera mu Karere ka Nyanza, yavuganye na bamwe mu batuye muri utwo duce bavuga ko babangamiwe cyane n’uwo mwijima, uwitwa Peter yagize ati:”Jye ntuye muri kano Kagari ka Rwesero, mu mudugudu wa Rukari, ano matara amaze igihe kirekire ataka, ni umurimbo, biragoye ko hashira iminsi ibiri nta mpanuka ibaye”

Undi utashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati:”Hano hantu hateye ubwoba, mu mwaka wa 2017 bahahondaguriye umupolisikazi hafi kumwica, kandi ubona ko haturiye icyicaro cya Polisi ndetse n’ibiro bikuru by’Akarere, ibi byose ni kubera uno mwijima, none hari n’umugabo waraye uhaguye, numva ngo yari mutwarasibo”

Biravugwa ko kuri uno muhanda ariho haraye habereye impanuka ihitana umunyegare wari uvuye mu kazi ke k’ubufundi.

Twashatse kumenya uko iki kibazo giteye, tuvugisha Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana ku murongo wa terefoni Bwana EGIDE BIZIMANA atubwira ko ikibazo cy’abajura n’abagizi ba nabi bitwaza umwijima bahari ariko ko icyo kibazo kimurenze, akaba yaragishyikirije ababishinzwe ku rwegio rw’Akarere, yagize ati:”Nibyo koko hari amatara yo ku muhanda menshi atari kwaka muri iyi minsi, ni ikibazo kirenze urwego rw’Umurenge, buriya wabaza umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere”

Abaturage baturiye ahitwa mu Mugonzi, ugana ahari agakiriro gashya, ndetse n’abahanyura bagana hirya ahitwa mu Gihisi bavuga ko bigoye kunyura muri uwo muhanda kubera ubujura n’urugomo rubakorerwa, Uwitwa Josephine Nyirampundu yavuze ko bamaze kuhamwaburira terefoni inshuro ebyiri zose, ati:”Jye bamaze kunyambura inshuro ebyiri, abasore baraza bakagushikuza terefoni ku ngufu wakwanga bakaguhondagura kandi bakayitwara, bakunze kubonerana cyane abagore, rwose mutuvuganire bacane ano matara, naho ubundi bazatumara”

Twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza Bwana OLIVIER NIYONSHIMYE kugira ngo atubwire niba koko gucana ayo matara ari ku muhanda biri muri gahunda z’Akarere, atubwira ko amatara amaze nk’ibyumweru bibiri akubiswe n’inkuba kandi ko hari gahunda yo kubisubiza ku murongo, ati:”Icyo kibazo turakizi, cyatangiye mu byumweru bibiri bishize kuko byatewe n’inkuba yakubise za tarasifo, dufite imwe niyo mpamvu hari uduce ataka”

Bamwe mu baturage ntibemeranywa n’ibyo umuyobozi avuga

Hari abaturage bavuga ko ataribyo kuko ayo matara amaze igihe kitari gito yarazimye, kandi ko mu mujyi rwagati yaka ahubwo ko umwijima utangira kuboneka hirya gato y’umujyi.

Uyu yagize ati:”Amatara amaze igihe kitari gito ataka, kuko nibuka neza ko ari nyuma gato y’ubunani, ariko mu mujyi rwagati ho araka, ubanza byarapfuye”

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere twari twaragerageje kubaka ibikorwa remezo cyane mu mujyi rwagati nk’aho imihanda myinshi yashyizwemo kaburimbo, ndetse n’ayo matara yo ku muhanda n’ubwo bwose hari imwe mu Mirenge y’icyaro ivuga ko yibagiranywe, gusa Ubuyobozi bw”akarere bukavuga ko hari icyizere ko muri utwo duce two kure y’umujyi naho hazagerwaho ibikorwa remezo.

Comments are closed.