“Naba mpemukiye umupira w’amaguru ndamutse ntsinzwe na Kiyovu” Bwana KNC

5,871
Kwibuka30
Ferwafa yafatiye ibihano KNC wa Gasogi na Etincelles - Kigali Today

Perezida w’ikipe ya GASOGI Utd yarahiye ararengwa avuga ko ikipe ya Kiyovu sport idashobora gutsinda ikipe ya Gasogi.

Perezida w’ikipe ya Gasogi Utd Bwana Kakooza N. Charles uzwi cyane nka KNC yavuze ko ikipe ya Kiyovu FC iherutse gutsinda ikipe ya Rayon sport idashobora gutsinda Gasogi Utd. Ibi yabivuze mu kiganiro akorera kuri radio ye mu kiganiro asanzwe akora mu gitondo.

Bwana KNC yagize ati:”Naba mpemukiye umupira ndetse n’abafana ndamutse ntsinzwe n’ikipe ya Kiyovu sport…”

Kwibuka30

KNC yakomeje avuga ko ikipe ya GASOGI UTD atari Rayon Sport, kandi ko nta mukino usa n’undi, ati:”Rayon Sport si Gasogi, tuzakina tumeze neza kuko intwaro zabo n’izacu zizaba zihari, n’iyo twaba tudandabirana, ikipe ya Kiyovu FC ntiyadutsinda”

Ibi Bwana KNC abivuze mu gihe ikipe ya Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere, ndetse bamwe mu basanzwe bakurikiranira hafi umupira w’u Rwanda bavuga ko aribwo babona ikipe ya Kiyovu imeze neza, ndetse bamwe na bamwe bakaba bamaze gutinyuka kuyiha igikombe.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ikipe ya KIYOVU Sport yahuye n’ikipe ya Rayon Sport iyitsinda ibitego bibiri ku busa, kugeza ubu ikaba iri ku mwanya wa mbere n’amanota 50, ikurikiwe n’ikipe ya APR FC ifite amanota 48, mu gihe ikipe ya GASOGI UTD iri ku mwanya wa 11 n’amanota 23 gusa.

Comments are closed.