Nyanza: Babiri bakekwaho kwica batemaguye bwana Efuroni batawe muri yombi.

12,212
Batswe amafaranga ya “Mitiweri y'amatungo” ariko babura irengero ryayo -  Kigali Today

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaha kwica batemaguye bunyamanswa Bwana Efuroni.

Amakuru y’urupfu rwa Bwana Efuroni Sindayigaye wari utuye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Mukingo, akagali Nkomero yatangiye kumenyekana mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu w’icyumweru gishize taliki ya 21 Mutarama 2022, atangwa n’umuntu wari uzindukiye mu murima agiye guhinga, maze agahita abimenyesha inzego zibishinzwe bikavugwa ko yishwe atemaguwe mu buryo bwa kinyamanswa.

Amakuru twahaye n’umunyamakuru wacu ukorera muri ako Karere kuri uwo wa gatanu, yavugaga ko Bwana Efuroni yishwe ubwo yari azindukiye mu isoko ry’inka ryo mu Ruhango, bikavugwa ko yishwe n’abantu bari bamuzi ndetse bashobra kuba bari bazi ko ari buzinduke ajya kurangura inka kuko ariko kazi asanzwe mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umuntu umwe mu baturanyi ba Sindayigaya ariko utarashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yavuze ko hari abantu bari basanzwe bakorana bamuhamagaye, yagize ati:

“Amakuru numvanye n’abo mu rugo rwe, ni uko Efuroni ngo yahamagawe na bamwe basanzwe bakorana ubucuruzi bw’inka ngo bajye kurema isoko rya Ruhango, noneho akaba yarishwe mbere y’uko ahagera”

Nyuma y’uko amakuru y’urupfu rwa Bwana Efuroni asakaye, ubuyobozi bw’Akarere na RIB byatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba yishe uwo mugabo, none kuri ubu amakuru ava muri ako Karere avuga ko RIB imaze guta muri yombi abantu babiri kugira ngo bahatwe ibibazo ku bijyanye n’urupfu rwa nyakwigendera.

Bwana Erasme Ntazinda uyobora ako Karere yemeje iby’ayo makuru abwira igihe.com ko hari abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi ku mpamvu z’amaperereza, yagize ati:

Abantu babiri ni bo bari kubazwa mu rwego rw’iperereza. Icyo dusaba abaturage ni uko uwagira amakuru yose yadufasha kumenya uwakoze ayo mahano yayatugezaho, haba RIB, Polisi n’inzego z’ibanze.”

Meya Ntazinda yakomeje asaba abaturage bo muri ako Karere kwirinda ibyaha.

Amakuru dufite ni uko Bwana Sindayigaya wari ufite imyaka 48 y’amavuko amaze gushyingurwa nyuma y’aho umurambo we ubanje gukorerwa isuzumwa mu bitaro by’Akarere ka Nyanza biherereye mu murenge wa Busasamana.

Comments are closed.