Nyanza-Kigoma: Barasaba Leta kubabungabungira umutekano uhungabanywa n’urugomo bakorerwa n’insoresore

11,318
Kwibuka30
Image

Hari abaturage bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza bavuga ko babangamiwe n’urugomo rukorwa n’insoresore zidafite icyo zikora zirirwa zikubita abantu zikabambura utwabo.

Mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Kigoma, mu Kagali ka Butara haravugwa insoresore zibangamira umutekano w’abaturage aho rubakubita ndetse rukabambura n’utwabo ku manywa y’ihangu.

Umwe mu bagabo waganiriye n’umunyamakuru wa INDORERWAMO.COM ubwo bari bahuriye mu modoka, yagize ati:”Ibi ni ibintu tumaze kumenyera rwose, ku manywa y’ihangu nka saa kumi n’ebyiri abana b’abasore ubona bariye karungu barakwataka, bakagusaba amafranga, wayabima bakakudiha hafi kukwica”

Undi wari uri mu modoka nawe yagize ati:”Ni abantu twese tuzi neza, bakuriye hano, ntibigeze bajya kwiga, ubona nka ninjoro baguteye bakagusenyeraho urugi, baba bitwaje ibikoni n’imihoro, icyo gihe iyo bakwinjiranye uremera ukareka bakajyana ibiri hafi, ni ikibazo n’abashinzwe umutekano bazi neza, ariko ubanza byarabananiye kubishyira ku murongo, nkubwije ukuri ko bigoye gutura hano ku Gasoro na za Butara maze ukiha ibintu byo gutaha saa mbili zijoro cyangwa ukaba uri mu muhanda saa kumi z’igitondo”

Mu makuru yakusanijwe n’umunyamakuru wacu, ni uko uhereye saa moya z’ijoro bigoye kunyura ku muhanda w’ahitwa ku Gasoro ugana mu Mayaga za Kayanza kubera izo nsoresore ziba zatangiye kwikinga mu dushyamba tw’aho ku nzira maze zigahohotera abahisi n’abagenzi.

Uwitwa Edison nawe utuye aho ngaho yagize ati:”…nushaka ubaze na bariya bana ba Mituyu, ntawarenza saa moya ari hano, ntibibaho, baramwambura ku ngufu, kandi akabikorerwa n’abasore ba hano nyine, wajya kurega ku nkeragutabara, bakakubwira ko icyo kibazo kizwi kandi ko kibarenze”

Ku murongo wa terefoni twavuganye n’umwe mu bashinzwe umutekano mu nkeragutabara ukorera muri ako gace ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru maze atubwira ko icyo kibazo akizi ndetse ko kimaze kubarenga, yagize ati:”icyo kibazo kimaze kuturenga, natwe ubwacu iyo tugiyeyo baratwataka bakenda kudukubita, birirwa bahangana n’abakozi bacu, twagerageje kukizamura hejuru ariko kugeza ubu ntakirakorwa”

Ngo n’umuyobozi ushinzwe Polisi mu Karere bigeze kumusagarira

Uwo mugabo ushinzwe umutekano yakomeje avuga ko usibye abaturage basanzwe, hari n’ubwo bigeze gusagarira DPC ubwo yari aje gufata ibikwangari ku manywa y’ihangu, yagize ati:”Mu minsi itari iya kera cyane, na DPC yigeze kuza hano bamutera amabuye, urumva rero ko ari ikibazo kizwi rwose”

Umwe mu bigeze kuyobora kamwe muri ako kagali nawe yatubwiye ko mu bisanzwe ako gace karimo abantu bagoye kuyoboka, ati:”Rwose ako gace nigeze kugakoramo, ni ahantu hari abantu bagoye pe, bagira urugomo, rwabagiye mu maraso, kuhashobora rero uri umuyobozi ni ukwigengesera kabisa”

Hari amakuru avuga ko mu minsi ya vuba cyane ishize hari n’Umukongomani uhereutse kuhakubitirwa bakamumena ijisho, akamburwa n’amafranga n’umwe mu nsoresore z’aho witwa Fils (FISI) yari yambaye umwenda w’inkeragutabara ariko agiye kurega ku muyobozi wabo, bamubwira ko nta kindi bamukorera usibye guhita bamwambura imyenda y’akazi gusa.

Kwibuka30

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge yavuze ko atari abizi.

Ku murongo wa terefoni, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma aho urwo rugomo rukorerwa Madame Brigitte, yavuze ko ayo makuru atari ayazi, yagize ari:”Ayo makuru ni mashya, nta muntu mperutse kumva wahohotewe hano, rwose ni bishya, ariko ubwo mubitubwiye tugiye kugerageza tubaze uko bihagaze”

Ariko n’ubwo bimeze bityo, benshi mu baturage bavuga ko icyo itakiri inkuru kuko bizwi na benshi mu bantu bakorera mu mujyi wa Nyanza ariko bataha muri ako gace ka Butara, undi mu bantu bakora akazi k’ubudozi mu mujyi rwagati i Nyanza yatubwiye ko iyo saa moya zigeze akiri mu kazi i Nyanza adashobora gutaha n’amaguru, ko ahubwo atega moto ikamugeza mu rugo, ati:”Saa moya zirinze zimfatira i Nyanza sinataha n’amaguru, ndemera nkatega moto nkemera nkatanga utwo nakoreye ariko ntaza kugwa mu maboko ya bariya basore”

Abaturage barasaba ko umutekano wabo witabwaho

Umwe mu baturage uvuga ko amaze guhohoterwa akarenze rimwe, yavuze ko nta mupolisi bari babona muri ako gace mu masaha y’ikigoroba, yagize ati:”Turasaba abayobozi kuduha inzego z’umutekano zihamye kuko bimaze kuba ikibazo gikomeye, wagira ngo ntituri mu Rwanda, baturindire umutekano mbere y’uko hagira uwicwa n’izo nsoresore, ni abana ubona bafite imbaraga ku buryo nta muturage wahangana nabo pe”

Agace ka Butaro mu Murenge wa Kigoma ni agace gaturiye cyane mu mujyi, ndetse uasnga bitumvikana uburyo habura umutekano cyane ko atari kure y’ikigo cya gisirikare cy’ahitwa kuri Pinusi.

Ariko benshi basanga ko kimwe mu bitera umutekano muke n’urugomo ari uko ari inzira inyurwamo n’abantu benshi kandi hakaba hakaba hatari amatara yo ku muhanda, bityo ko haramutse hacanywe icyo kibazo nacyo cyagabanuka.

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere twajyaga tuvugwamo urugomo n’umutekano muke, cyane cyane mu gace kazwi nka Mugonzi kabaga kiganjemo insoresore zarrauwe n’ibiyobyabwenge bitandukanye, ariko hakaba hari hashize iminsi ibikorwa by’urogomo bitahavugwa.

Comments are closed.