France: Bidatunguranye Urukiko rwemeje ko indege ya Habyarimana yarashwe n’intagondwa z’Abahutu.

8,458
Kwibuka30
Shira amatsiko ku gasanduku k'Umukara kari mu ndege yari itwaye Perezida  Habyarimana na mugenzi we Cyprien Ntaryamira. Kaciye igikuba muri LONI -  Inkanga

Urukiko rw’ubujurire mu gihugu cy’Ubufaransa rwongeye rutesha agaciro ubujurire bw’imiryango y’abapfanye na Habyarimana ndetse ifunga burundu dosiye y’ihanurwa y’iyo ndege.

Mu nkuru Ikinyamakuru Indorerwamo.com yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, hari iyavugaga ko urukiko rw’ubujurire mu gihugu cy’Ubufaransa buri bwanzure ku rubanza rw’ubujurire kuri dosiye y’ihanurwa y’indege ya Habyarimana Juvenal wahoze uyobora u Rwanda akaza kugwa mu mpanuka y’indege mu kwezi kwa Kane umwaka w’1994 ubwo yari kumwe na mugenzi Cyprien Ntaryamira wayoboraga igihugu cy’u Burundi ubwo bavaga mu nama yaberaga mu gihugu cya Tanzaniya muri Arusha.

Mu masaha y’igitondo nibwo urukiko rusesa imanza mu gihugu cy’Ubufaransa wafashe umwanzuro kuri ubwo bujurire ushimangira ibyari byemejwe n’Urukiko Rukuru rw’i Paris mu mwaka wa 2020.

Urukiko rwashimangiye ibyatangajwe n’umucamanza Marc Trévidic, wagaragaje ko iperereza yakoze ryerekanye ko missile zarashe iyo ndege zari ziturutse muri Camp Kanombe yagenzurwaga n’Intagondwa z’Abahutu zateguye umugambi wa Jenoside zikanawushyira mu bikorwa.

Kwibuka30
Marc Trévidic : "Les femmes et les jeunes envoyés par Daesh sont là pour  occuper le terrain"

Abakurirkiranira hafi iby’ubutabera n’umubano mpuzamahanga, barahamya ko uno mwanzuro ugiye kongera umubano hagati y’ibihugu byombi, ugakuraho ukutumvikana kw’imyaka myinshi bino bihugu.

Abarebereraga inyungu z’u Rwanda muri uru rubanza, Me Léon lef Forster na Bernard Maingain batangaje ko bafite icyizere ko uyu mwanzuro uza kuba imbarutso yo gutanga ubutabera buboneye ku basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twibutse ko muri Nzeri 2010, abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trévidic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, iyi iza isimbura iyari yakozwe na Jean Louis Bruguière atarinze gukandagira ku butaka bw’ubutaka bw’u Rwanda, aba babiri bo bageze mu Rwanda bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaranganya ry’ubutegetsi.

Comments are closed.