Nyanza: Barasaba ubuyobozi bw’Akarere kubakiza abanyerondo babahohotera ku manywa y’ihangu
Abaturage bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza barasaba abayobozi kubatabara bakabakiza abitwa abanyerondo babahohotera bakabakorera urugomo ku manywa y’ihangu.
Bamwe mu baturage batuye ndetse n’abakorera imirimo yabo mu murenge wa Busasamana, umurenge wo mu Karere ka Nyanza, mu mujyi rwagati w’ako Karere baravuga ko babangamiwe bikabije n’abitwa Abanyerondo babahohotera ndetse bakabambura utwabo ku manywa y’ihangu ndetse ko n’iyo babibwiye ubuyobozi bw’Akagali bubasuzugura ntibugire icyo bubikoraho.
Ubwo umunyamakuru wa indorerwamo.com yageraga muri ako Karere, mu mujyi rwagati, mu murenge wa Busasamana, akagali ka Nyanza, umwe mu baturage utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:
“Ubundi byatangiye ari irondo ry’ijoro, nyuma ntawamenya uburyo batangiye gukora ku manywa, ntituzi niba DASSO cyangwa police barananiwe kutureberera umutekano aho kuduteza bano bagabo bazwi na buri wese hano ko ari abajura no mu bisanzwe“
Uwitwa Mado yagize ati:”…mu by’ukuri sinzi uwatekereje gushyiraho bano bantu, tekereza nawe ko bahisemo abantu bazwi neza muri uno mujyi ko ari abajura ruharwa n’abanyarugomo, ubu koko hari umuntu wa hano mu mujyi utazi uwitwa Murundi? Niwe rero ukuriye abo banyerondo”
Undi muturage uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko twamusanze ahagana ku Kiliziya ya Kristu Mwami ari kurira, avuga ko bamaze kumwambura amakara ye yari azanye ku isoko, n’amarira menshi ati:
“Jye bimbayeho kabiri, sinzi icyo nabatwaye, nk’ubu nari nzanye amakara yanjye mu isoko, ariko barayitwaye yose, bansabye ko mbaha 2000 mbabwira ko bitakunda kubera ko ntayabona, barayanshikuza, barayajyana bavuga ko nta burenganzira mfite bwo gucuruza amakara”
Hano ni muri gare y’umujyi wa Nyanza, aho abo banyerondo bakunze gukorera irondo ry’amanywa.
Uyu muturage yavuze ko mu byumweru bibiri bishize yaregeye ku biro by’Akagali ariko gitifu yanga kumwumva. Ati:”…nagerageje kujyana ikibazo cyanjye ku kagali ariko gitifu aransuzugura ansohora no mu biro ambwira ko mbabeshyera ko abo bantu ari inyangamugayo, none dore ibyo bankoreye”
Hari andi makuru avuga ko hari umusore uzwi cyane mu bacuruzi b’imyenda i Nyanza mu mujyi, baherutse guhondagura bamuvuna ukuboko, uyu ati:”Ubundi aba bantu ni ubuyobozi bwabaduteje, baherutse guhura n’umusore umwe wa hano mu mujyi baramuhondagura bamuvuna akaboko, n’ubu afite sima ku kaboko, bamukubise ari n’injoro, si ubwa mbere tubibivuze ku Kagali ariko bikaba iby’ubusa, nabo barabizi ko baduteje abajura“
Barasaba Ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’Akarere kubatabara kuko Gitifu w’akagali atabumva na gato.
Abenshi mu baturage bo mu mujyi wa Nyanza, barasaba ko Ubuyobzi bw’umurenge bwonyine cyangwa Akarere aribo bakwiye kubatabara, bakabakiza urugomo n’ihohotera bakorerwa n’urwo rwego rw’irondo ry’amanywa. Uwitwa Mudenge yavuze ko ahasigaye ari Umurenge cyangwa Akarere bakwiye kubatabara, yagize ati:
“Nushaka uhitemo abantu 5 hano, ubabaze, barakubwira ko babangamiwe n’abo banyerondo, Akagali karabizi ko tubangamiwe, rwose turasaba ko Gitifu w’Umurenge, cyangwa meya wacu adutabara, hari ibibazo byinshi yadufashijemo, nk’icy’urugomo rwa hano kuri 40, rwose ajye muri ikibazo mbere y’uko hagira uhasiga ubuzima”
Ku murongo wa terefone, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyanza, madame MUKANGARAMBE Vestine mu mvugo ikakaye yuzuyemo kwishongora yavuze ko adafite icyo yavuga kuri abo banyerondo kuko kuri we kuba bahari biri mu nyungu z’Akagali.
Gitifu Vestine ati:”Nta makuru adasanzwe naguha, nta gikorwa na kimwe nzi kijyanye n’urugomo rwakozwe n’abo banyerondo, ndumva nta bindi nakubwira, niba kandi utanyuzwe uzajye kurega ku Murenge cyangwa ku Karere kuko ariho uzasanga abavugizi b’urwego, ndumva nta wundi mwanya mfite”
Mu bigaragara, abaturage ntibarizwa n’ubusa kuko umubare munini w’abo twabashije kuvugana nabo batubwiye ko aho gukemura ikibazo ahubwo iryo rondo ry’amanywa ryaje ari irikomeza ikibazo cy’umutekano cyane ko bivugwa ko iryo rondo rigizwe n’abantu basanzwe bazwi muri uwo mujyi ko bananiranye.
Comments are closed.