Ngororero: Polisi yataye muri yombi umu motari wakoreshaga perimi y’impimbano.

7,037

Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakorera mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri bafashe uwitwa Nkurunziza Alex w’imyaka 28 atwaye moto akoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano rufite kategori A na B. Nkurunziza yafatiwe mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Kabaya, Akagari ka Kabaya, Umudugudu wa Kiyovu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi babanje kwaka Nkurunziza ikarita y’ubwishingizi bw’ikinyabiziga arayibura, bamusaba uruhushya rumwemerera gutwara moto urwo yabahaye barwitegereje basanga ni uruhimbano.

Yagize ati:”Yageze ku bapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda, hari kumanywa  baramuhagarika bamubaza ibyangombwa. Bahereye ku ikarita y’ubwishingizi ababwira ko ntayo afite, bamusaba uruhushya rumwemerera gutwara moto (Perime) akurayo iyo yari afite abapolisi bayitegereje uko isa bayigirira amacyenga kuko bahise babona  ari impimbano, bayishyize mu kamashini bari bafite basanga iyo perime ni inyiganano.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Nkurunziza amaze gufatwa yakomeje kujya impaka avuga ko Perime ye ari nzima ko ndetse yayikoreye akayitsindira. Nkurunziza avuga ko mu mwaka wa 2017 yabanje gukorera perime gategori B ayikorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, nyuma mu mwaka wa 2019 akorera gategori A ayikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga. Nyamara n’ubwo yajyaga impaka  imashini yari yamaze kugaragaza ko iyo perime ari inyiganano ndetse yayibonye hakoreshejwe nomero y’indangamuntu y’undi muntu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga badafite ibyangombwa byuzuye kabone niyo icyo kinyabiziga cyaba icyo gutemberaho gusa nk’uko Nkurunziza yabigenzaga, anabakangurira kwirinda amayeri yose yo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ati “ Nkuriya azakurikiranwaho gukoresha inyandiko  mpimbano kandi abizi ko ari impimbano, uriya kandi ntaho atandukaniye n’utwara ikinyabiziga adafite ibyangombwa bimwemerera kubitwara byose ni ibyaha. Ashobora guteza akaga gakomeye mu muhanda agateza impanuka mu gihe nta cyangombwa na kimwe yari afite.”

Nkurunziza yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngororero  kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ry’uko yabonye iyo perime.

Ingingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.