Nyanza: Batengushywe n’umwanya akarere kabo kagize mu kwesa imihigo
Hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza batashimishijwe ndetse ko batengushywe n’umwanya ako karere kabo kagize mu kwesa imihigo mu mwaka w’i 2021-2022.
Ku munsi w’ejo kuwa kabiri taliki ya 28 Gashyantare 2023 ubwo hasozwaga inama nkuru y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 18, hatangajwe urutonde rw’uturere 27 uburyo twakurikiranye mu kwesa imihigo mu mwaka wa 2021-2022.
Urwo rutonde rwagaragaje ko Akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa kabiri uvuye inyuma mu Ntara yose y’amajyepfo (Ni ukuvuga ko kabaye aka 7 mu turere 8 tugize intara) aho kabanjirije Akarere ka nyuma ku rwego rw’intara ari ko ka Nyamagabe, mu rwego rw’igihugu Akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa 19, gasubiraho inyuma imyanya igera kuri 14 ugereranije n’imihigo y’ubushize.
Bamwe mu baturage b’i Nyanza barasanga baratengushywe n’ubuyobozi bw’Akarere kabo ndetse hari n’abavuga ko Meya w’Akarere akwiye gutegura umunsi agasobanurira abaturage impamvu akarere kabo kasubiye inyuma kuri urwo rwego, bakavuga ko batunguwe kuko buri gihe iyo akarere kakoraga ikiganiro n’itangazamakuru bavugaga ko imihigo yeshejwe ku rwego ruri hejuru ya 97%.
Uwitwa BAZIGA Obed yaganiriye n’umunyamakuru wacu ukorera i Nyanza yagize ati:”Twasubiye inyuma cyane bikabije, bazategure inama itari ya yindi yo kudusaba amafaranga gusa, ahubwo badusobanurire icyateye akarere gusubira inyuma aka kageni” Undi mubyeyi ukorera mu isoko ryo mu mujyi wa Nyanza yagize ati:”Jye byantunguye, buri gihe abayobozi batubwira ko buri kintu ari sawa sawa, none dore mu Ntara yose mu turere 8, twarushije Nyamagabe yonyine ifatwa nk’akarere k’icyaro, nkurikije igipindi bajya badutera, numvaga tuzaza nyuma ya Huye mu Ntara, none dore turi iyooooo!!“
Zimwe mu mpamvu zagaragajwe ko zishobora kuba arizo zatumye Akarere gasubira inyuma kuri runo rwego mu kwesa imihigo
Tekiniki yo ku rwego rwo hejuru yamunze imikorere y’Akarere.
Mu Karere ka Nyanza ni hamwe mu hantu higanjemo abakozi bazi gutekinika ku rwego ruri hejuru ku buryo iyo bari kugusomera raporo n’imibare yavuye mu bushakashatsi bakoze wumva buri kintu cyose kiri ku murongo, ariko ni ibintu abantu baba bicaye mu salo iwabo cyangwa mu biro bagahimbahimba gusa kandi bidafite aho bihuriye n’ukuru kuri hanze mu baturage. Urugero ni nk’aho mu mwaka ushize wa 2022 mu kwezi kwa Nyakanga ubwo yari ariho aganiriza itangazamakuru, Meya NTAZINDA Erasme yavuze ko muri Gicurasi 2022 hari abana 195 bari bafite ikibazo cy’igwingira, ko Akarere kakoze uko gashoboye baragabanuka ku buryo ukwa karindwi kwageze hasigaye 71 gusa, ariko siko bimeze kuko amakuru dufitiye gihamya umunyamakuru wacu yabashije kugeraho, ni uko icyo gihe abana bari bafite igwingira bari hejuru ya 957, ndetse mu bitaro by’Akarere, mu bana bari munsi y’imyaka itanu baharwariye, usanga 7 mu bana 10 bafite ikibazo cy’igwingira.
Muri icyo kiganiro Umuyobozi yavuze ko abagera kuri 70% mu baguriwe ibibanza by’ahagomba kubakwa stade Perezida yemereye Abanyenyanza bishyuwe, ariko icyo gihe ndetse kugeza magingo aya, abamaze kwishyurwa ntibagera no kuri 25%, gusa hari icyizere ko ngo biri gutunganywa bakaba bayabona mu mezi ya vuba.
Ikibazo cy’amashanyarazi n’amazi meza nabwo imibare yatanzwe n’Akarere ivuga ko ari umwe mu mihigo yeshejwe ku rugero rwiza ariko siko bimeze kuko hari utugari two mu cyaro nka za Kadaho, ndetse no mu tundi duce tw’icyaro nko mu mirenge ya za Rwabicuma, Cyabakamyi, ndetse na tumwe mu tugari two muri Busasamana bakivoma amazi y’ibinamba, amashanyarazi yo kiracyari ikibazo gikomeye kuko hari aho na za Mobisol cyangwa BBOX zitahagera, abo hakaba hari ingo zigicana udutadowa muri uno mwaka wa 2023.
Ibikorwaremezo mu Karere ka Nyanza.
Mu Karere ka Nyanza mu mujyi rwagati, mu murenge wa Busasamana ikintu kijyanye n’imihanda baragerageje, imyinshi irimo kaburimbo, n’itarimo kaburimbo ikoze neza rwose ku buryo iyobora n’amazi, ariko ku kijyanye n’amatara yo ku muhanda byo, ni ukubona amapoto gusa ariko ahenshi ayo matara ntabwo yaka kuko mu ijoro haba hari icuraburindi, ikintu cyagiye kivugwa mu kuba imwe mu ntandaro z’urugomo n’impanuka za hato na hato zihitana abantu, akenshi abanyonzi. Amatara make yaka, ni ayagana ku cyicaro cy’Akarere gusa, ariko ayandi yose ntiyaka, ubajije umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere avuga ko habayeho ikibazo cya moteri kuko iya mbere yahiye, ikibazo kimaze umwaka urenga. Usibye aho mu murenge wo mujyi, mu gice cy’icyaro ho nta gikorwaremezo na kimwe kimwe gihari, icyo kikaba ari kimwe mu bintu bidindiza iterambere ry’umuturage.
Bamwe mu baturage b’utugari duhana imbibe n’utugari tw’Akarere ka Huye bumvikanye kenshi bavuga ko uduce bo batuyemo dutandukanye cyane n’utwa bagenzi babo bo muri Huye ku buryo usanga ab’i Huye barabasize cyane, uwitwa Mukashema Ancille, mu mwaka ushize wa 2022, yabwiye umunyamakuru ko bibatera ipfunwe iyo bigereranije n’abanya Huye.
Imihanda ikoze neza, ariko ayo matara yose ari ku muhanda nta na rimwe ryaka n’injoro muri kano gace kazwiho urugomo, ubusinzi, n’uburaya bikabije
Icyenewabo n’ivangura rishingiye ku duce mu kazi no mu kugatanga.
Inshuro nyinshi Akarere ka Nyanza kagiye kavugwa ku bijyanye n’icyenewabo haba mu kazi, ndetse no mu kugatanga. Muri kano Karere havuzwe ikintu cyiswe “MAYAGA EMPIRE” Aho bivugwa ko uri umukozi utaraturutse mu gace k’Amayaga gaturukamo Meya NTAZINDA Erasme udashobora kubona akazi mu nzego z’ibanze, yewe, n’iyo waba ugafite unanizwa cyane ku buryo hari bamwe mu bakozi b’Akarere bavuga ko bashobora kuzasezera, umwe mu bigeze gukora muri ako Karere ariko akaba yarabonye akazi mu mujyi wa Kigali yagize ati:”Ubundi ukihagera uhita ubibona, batangira kukubaza ngo uri mwene nde? Iwanyu nikwa nde? Basanga utari uwaho, bagatangira kukwishisha, icyakora jye nahavuye bitarakomera cyane kuko wabibonaga mu Karere gusa, ariko ubu ngo biri no mu tugari“
Ibi bituma n’abakozi batabasha gukora akazi neza kuko biyumvamo ubunyamayaga kuruta akazi, bikaba byatuma Akarere muri rusange katesa imihigo neza nk’uko byateganijwe. Undi uhakora ariko utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:”Sinamenya aho bipangirwa, ariko birimo, usanga umunyamayaga abyitwaza, ndetse arubashywe cyane, ariko ntibiri ku rwego rwo hejuru nk’uko mubikabiriza, gusa karimo kuko Meya ashobora gusimbuza gitifu w’Umurenge undi mukozi wakoraga mu Karere, kubera impamvu imwe gusa kuko ari uw’iriya ngo nawe najye kuryaho aya gitifu, buri muntu wese hano mu Karere agiye afite mwene wabo wa bugufi, haba hano cyangwa mu Mirenge, yewe no mu bigo by’amashuri nka ba DOS, abarimu, ni birebire, Uwitwa Edouard we uzamwumva muri Education ni umu senior hano, si umunyamayaga uko mbyumva, ariko arica agakiza muri education, ibye ni birebire uzanshake tutari kuri terefone …ngira ngo wigeze no kumva cya kibazo cy’ubujura mu bizami by’akazi? byose baba babizi”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko hari ba Gitifu b’Imirenge n’ab’utugari bakomeza koherezwa gukorera mu bice by’icyaro hirya kure, badashobora guhabwa amahirwe yo gukorera mu Mirenge ya hafi mu mujyi mu myaka yose bamaze mu bugitifu ati:”Njya numva babyinubira ariko ntibabibwira Boss“
N’ubwo Meya NTAZINDA abihakana, biravugwa ko hari bimwe mu bikorwa by’iterambere byadindiye kubera ko ubuyobozi bwifuzaga ko bijyanwa mu gace k’amayaga, noneho abafatanyabikorwa bakabyanga, abandi nabo bahitamo kubirekera aho, umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati:”Hari aba boss bari baremeye kubaka Gare igezweho i Nyanza kuko urabona ko idahari, baberetse ahantu heza yajya, ari ku Bigega, cyangwa hariya hahoze Brigade, ariko amakuru mfite ngo Akarere karabananije kuko bashaka ko ishyirwa mu bice byo ku Gasoro ku muhanda ujya mu Mayaga, abandi nabo barabyanze kuko amafaranga yabo atari kugaruka” ariko aya makuru twayabajije umwe mu bakozi b’Akarere avuga ko ari ibinyoma by’abantu kuko ayo masezerano adahari, ndetse ko inyigo ya gare nshya yarangiye, hasigaye gusa kuba yatangira kubakwa bakayijyanirana n’isoko ryo mu mujyi wa Nyanza.
Gare y’umuji wa Nyanza iri muri za gare ziri ku rwwego ruciritse
Benshi mu bantu bagana ibiro by’Akarere ka Nyanza bagiye banenga ubushobozi buke bw’abakozi ku buryo hari abemeza ko biterwa n’uburyo bageze mu mirimo. Ariko icyo kibazo Bwana Ntazinda Erasme yaragihakanye avuga ko ibyo bitari mu Karere ayobora, ndetse ko ibizamini by’akazi bifite uburyo buzwi bitangwamo, yagize ati:”Icyo kintu cya Mayaga Empire ni ubwa mbere nkyumvise, ubundi sijye utanga akazi ka Leta, hari inzego zigatanga, jye banzanira umukozi, kandi aramutse ari umunyamayaga ushoboye, ikibazo kiri hehe? Sinjya kubaza aho aturutse n’amazina y’ababyeyi be”
Ubusinzi, urugomo, ubujura, n’uburaya bidindiza iterambere ry’Akarere
Ingeso z’ubusinzi mu rubyiruko rufite imbaraga zo gukora ariko ntizikoreshwe mu guteza imbere akarere biri mu bidindiza iterambere, mu bihe bitandukanye, Meya n’abandi bayobozi mu mirenge bumvikanye kenshi basaba abaturage b’i Nyanza cyane cyane mu mujyi gukura amaboko mu mifuka bagakora ku neza yabo n’igihugu muri rusange, ariko ubu butumwa ubanza butarumvikanye kuko ubusinzi mu duce twinshi two mu Karere ka Nyanza bwabaye ikibazo, benshi bakemeza ko aricyo gitera urugomo n’impfu za hato na hato mu miryango akenshi biba byabanjirijwe n’amakimbirane.
Hari bamwe bemeza ko hari amasaha amwe namwe udashobora kurenza ukiri mu nzira kuko bakuniga, cyane cyane ko haba hari n’umwijima, umwe mu babariza ahitwa mu Gakiriro gaherereye mu murenge wa Busasamana yagize ati:”Jye ntabwo nataha nyuma ya saa mbili, baniga rwose, hano ni ibintu byikoze, niba uzi ko uri buve mu mujyi nyuma ya saa mbili ukanyura hano mu mugonzi ugana Igihisi, cyangwa uva hano ugana mu mujyi ni ugutega moto, bitaba ibyo nta mahirwe yo kugera mu rugo amahoro, abajura ba hano barananiranye, na polisi ubanza yarabananiye kabisa”
Uru rugomo ntiruvugwa gusa ku bantu basanzwe kuko no mu mezi ashize umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere witwa Clement uzwi cyane mu mujyi wa Nyanza yahondaguye bikomeye umwe mu bajyanama b’ubuzima amuziza ko yashatse gutera umuti wica imibu itera malariya, undi akamubwira ko iyo miti imwanduriza inzu, undi yihaye gushaka kuhatera ku gahato, yaramuhondaguye, atabwa muri yombi ariko bamwe mu bayobozi bo mu Karere bemeje ko uwo mubyeyi abeshyera umukozi wabo, ararekurwa
Usibye ubwo businzi buganisha ku rugoma n’impfu za hato na hato, uburaya nabwo ni imwe mu mpamvu zidindiza iterambere no kwesa imihigo muri kano Karere ahari icyicaro cy’intara y’amajyepfo, hari abemeza ko uburaya bwarenze urwego rw’umujyi ubu bukaba buvugwa mu duce hafi ya twose muri Nyanza, uwitwa Koleta ZANINKA uvuga ko atuye i Nyamiyaga, yavuze ko n’iwabo n’ubwo ari mu cyaro uburaya buhari kandi bwinshi.
Rero buri muturage yari akwiye gufasha Akarere mu kwesa imihigo, ariko n’ubuyobozi bw’Akarere bugakora ibishoboka byose bugakuraho imbogamizi zose zishobora gutuma imihigo iteswa ku rwego rushimishije, ndetse umuturage agafatwa nk’ishingiro ry’iterambere mu bimukorerwa akareka guturwaho imibare atazi aho iba iturutse.
Hari abaturage banenga inzego z’ibanze kuko zitabegera ngo baganire ku bijyanye n’iterambere ryifuzwa mu karere, ndetse bakavuga ko nibikomeza bityo n’ubutaha Akarere kazongera kakaba aka nyuma.
(Ubwanditsi)
Comments are closed.