Nyanza: Bombori bombori mu bakozi b’Akarere, bane mu bakomeye batawe muri yombi
Bamwe mu bakozi b’ibikomerezwa mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi barakekwaho uburiganya mu gutanga isoko mu Karere.
Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwataye muri yombi abagabo bane bafatwaga nk’ibikomerezwa mu Karere ka Nyanza, abo bagabo bakurikiranyweho icyaha cy’uburiganya gifitanye isano na ruswa.
Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyanza ariko batashatse ko amazina yabo ashyirwa mu itangazamkuru, baravuga ko bano bagabo bagera kuri bane bashobora kuba bakekwaho icyaha cyo kugena agaciro kenshi k’isoko rwiyemezamirimo yari yatsindiye muri ako Karere.
Twasahatse kumenya imiterere y’ikibazo mu mizi, tugerageza kubaza umuvugizi wa RIB ariko ntiyabasha kutwakira kuri terefone igihe cyose twamuhamagaye, gusa amakuru dufitiye gihamya ni uko abatawe muri yombi ari Bwana Enock NKURUNZIZA ushinzwe imirimo rusange (Division manager) mu Karere, Bwana Uwambajimana Clement ushinzwe inyubako za Leta mu karere na Mpitiye Bosco ushinzwe amasoko ya Leta.
Bamwe mu bantu ba hafi mu Karere ka Nyanza, barahamya ko hari amakimbirane amaze igihe kitari gito hagati y’abakozi bo hejuru mu Karere ka Nyanza aho bivugwa ko Bwana Ntazinda Erasme uyobora ako Karere adacana uwaka n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ariko bombi bakemera nk’ababihisha, umwe mu bakozi bamaze igihe bakorera ku Karere ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze, yagize ati:”Jye mpamaze igihe, hano hari ikibazo kimaze igihe hagati y’aba boss, twese turabizi ariko ubona baryaryana gusa, ibi twese twari tuzi ko bizaba, muri bariya bakozi bo hejuru harimo za complexe d’inferiorite na munyumvishirize”
Bamwe mu bakozi bakorana bya hafi na Meya Ntazinda baramushinja gukoresha igitugu muri imwe mu myanzuro y’Akarere n’ubwo meya Ntazinda yagiye abihakana kenshi, akavuga ko inshingano za buri mukozi w’Akarere zizwi kandi zifite aho zanditswe bityo akumva nta mpamvu y’igitugu.
Biravugwa ko akenshi habamo ikintu kimeze nko kuvuguruzanya mu gufata ibyemezo, nk’aho kugeza ubu Akarere kamaze imyaka igera kuri itandatu katagira umukozi wagombye kuba yuzuza inshingano z’uwitwa Director of business development and employment promotion, ibi bibazo byose byo kutumvikana no kuvuguruzanya mu bakozi cyane cyane mu bafata imyanzuro bituma umuturage ariwe ubigenderamo.
Twibutse ko uyu mwanya uherutse gupiganirwa ndetse uratsindirwa byemewe n’amategeko ariko bikavugwa ko Meya w’Akarere afatanije na bamwe mu bikomerezwa by’aho mu Karere banze ko uwatsinze akora ahubwo bahitamo gusubiza uwo mwanya ku isoko, uwaduhaye amakuru yagize ati:”Nibyo koko Uwo mwanya warakorewe ariko kubera kwa kuvuguruzanya hagati ya bariya ba boss, umuntu wari wakoze ndetse arawutsindira yabonye amanota 85% mu kizami cyo kwandika, barawumwimye, bahitamo kuwusubiza ku isoko, ariko amakuru mfite ni uko ngo yabareze, sinzi uko bizagenda“
Imikorere idahwitse mu Karere ka Nyanza yagiye igarukwaho kenshi, ndetse na Perezida wa Repubulika yigeze kubikomozaho ubwo yari ari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamagabe, icyo gihe perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye Meya Ntazinda Erasme ko abayobozi badakwiye kujya bahora bicara mu biro gusa maze umuturage akirirwa asiragira ashaka serivisi.
Iyi nkuru turacyayikurikirana.
Comments are closed.