Nyanza: Bwana MUNDANIKURE bamusanze mu ishyamba rya paruwase yaciwe umutwe

9,254

Umusore witwa Mundanikure Léo wo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, bamusanze mu ishyamba rya Paruwasi Gatolika ya Kirambi yishwe aciwe umutwe

Abaturage bo ni bo babonye umurambo we mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu muri iryo shyamba riherereye mu Mudugudu wa Marende mu Kagari ka Kirambi.

Abaturage bakimara kumubona batabaje ubuyobozi buhageze busanga uwo musore afite ibikomere yatemwe ijozi ryenda kuvaho.

Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Bahorera Dominiqwe, yabwiye IGIHE ko urupfu rw’uwo musore w’imyaka 17 y’amavuko barumenye bakaba bahise batangira iperereza.

Ati “Iperereza ryatangiye kugira ngo tumenye abamwishe, turacyakomeza kubashakisha.”

Yavuze ko uwo musore yari asanzwe acukura amabuye y’agaciro ariko abikora mu buryo budakurikije amategeko bikaba bikekwa ko abamwishe bari bafite n’umugambi wo kumwambura amafaranga.

Mundanikure yari asanzwe abana na nyirakuru mu Mudugudu wa Marende aho yiciwe.

Umurambi we wajyanwe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma.

Muri iryo shyamba yiciwemo haherutse kwicirwa undi musore mu byumweru bitatu bishize.

(Source:Igihe.com)

Comments are closed.