Bill Gates yasabye ko umiti wa Covid-19 ubonetse wagezwa no kubatishoboye

10,910
Kwibuka30
Bill Gates

Umuherwe BILL GATES yasabye ko umuti wa coronavirus uramutse ubonetse abakene nabo bazitabwaho

Bill Gates yaburiye ko icyorezo cya coronavirus kizakomeza kubaho niba imiti ikoreshwa mu guhangana nacyo ndetse n’urukingo rushobora kuboneka bihawe abifite gusa.

Kwibuka30

Uyu muherwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika utunze za miliyari akaba akora n’ibikorwa byo gufasha, yashimangiye ko imiti nk’iyo ikwiye kugera ku bihugu biyicyeneye cyane kurusha ibindi.

Mu nama yakoresheje mu buryo bwo kuri internet, Bwana Gates w’imyaka 64 y’amavuko yavuze ko niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho “icyorezo kimara igihe kirekire, kirimo akarengane kurushaho kandi gihitana abantu benshi kurushaho”.

Mu gihe hakomeje ibikorwa byinshi byo gukora inkingo, ndetse ibihugu by’i Burayi n’Amerika bikaba bikomeje kubishoramo za miliyari z’amadolari, hari impungenge ko ibihugu bikize kurusha ibindi byaziharira imiti yatanga icyizere cyo kuvura Covid-19.

Akanama k’Uburayi ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) byaburiye ko hashobora kubaho uguhatana kutari kwiza, mu gihe abategetsi bamwe bo muri Amerika bavuze ko bazashyira imbere abaturage b’Amerika.

Leave A Reply

Your email address will not be published.