Nyanza: Byari amarira n’agahinda ubwo abakozi b’Akarere basezeragaho uwahoze ari visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

12,307

Uwahoze arI visi meya UMUTESI SOLANGE yasezeye ku buyobozi yerekeza mu nshingano nshya mu mugi wa Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 11Gashyantare 2020 mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Nyanza habereye umuhango wo gusezera ku mugaragaro uwahoze ari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage UMUTESI SOLANGE. Mu ijambo rye, Madame UMUTESI SOLANGE yashimiye abakozi bakoranye mu Karere ashimira na Komite Nyobozi bakoranye. Yagize ati:”…nshimiye abakozi bagenzi bange twakoranye, nshimiye uburyo twakoranye, nshimiye na komite nyobozi twabanaga mu kazi umunsi ku munsi, nsabye na bagenzi bange gukorana umurava n’ubwitange mu mirimo kugira ngo bazamure Akarere ka Nyanza”

Meya ERASME NTAZINDA yashimiye Solange. Amwifuriza ishya n’ihirwe muu mirimo ye.

Umuyobozi w’Akarere ka NYANZA Bwana ERASME NTAZINDA mu ijambo rye, yashimiye uburyo SOLANGE yagaragaje ubwitange n’umurava mu kazi, anamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yahawe. Usibye Meya, bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyanza bavuze ko Madame Solange UMUTESI yari umuyobozi mwiza, umwe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:”Visi meya yari indashyikirwa, nta muntu numwe hano wamuvuga nabi, yari umukozi w’umunyamurava, wavugaga neza, ….”

Madame SOLANGE UMUTESI yerekeje mu mujyi wa Kigali aho agiye kuba Umuyobozi nshingwabikorwa mu Karere ka Kigali.

Comments are closed.