Prezida KAGAME yakiriye anemera ubwegure bwa Min Evode na Dr ISAAC

8,541
Kwibuka30

Nyuma yaho Evode na Isaac bashyikirije inyandiko zabo zisaba kwegura, Nyakubahwa prezida Repubulika yemeye ubwegure bwabo.

Nyuma y’aho kuri uyu wa 6 Gashyantare 2020 uwahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegekonshinga n’andi mategeko muri ministeri y’ubutabera bwana EVODE UWIZEYIMANA na Dr ISAAC MUNYAKAZI wari umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’uburezi bombi batanze inzandiko mu biro bya ministre w’intebe batanga ubwegure ku mirimo bari bashinzwe, kuri ubu ibiro bya ministre w’intebe byatangaje ko Prezida wa Repubulika PAUL KAGAME yanaze kwemera ubwegure bwabo bagabo bombi. Evode UWIZEYIMANA yeguye nyuma y’aho ahohoteye umukobwa wakoraga kuri imwe mu miturirwa yo mu mugi wa Kigali ubwo yamusabaga kunyura mu cyuma gisaka undi nawe akamuhirika yitura hasi, nubwo Evode yagerageje gusaba imbabazi ntacyo byatanze kuko byakomeje gukurura impaka nyinshi zashyize ku gitutu Bwana Evode bituma yegura.

Kwibuka30

Aba bagabo bombi beguriye rimwe nyuma yo kuvugwaho amakosa y’akazi

Dr ISAAC MUNYAKAZI yeguye nyuma y’aho bigaragaye ko yishoye mu byaha bya ruswa byatumye azamura anaha imyanya myiza bimwe mu bigo by’amashuri bitatsindishaga mu bizamini bya Leta. Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ku munsi w’ejo rwatangarije BBC ko iperereza kuri EVODE ryarangiye ko kuri ubu ikibazo bamaze kugishyikiriza urukiko akaba arirwo rugiye kumukurikirana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.