Nyanza FC mu mukino w’ishiraniro aho isabwa gutsinda Rugende FC
Nyanza FC yiteguye gutsinda ikipe ya Rugende FC ikaba imwe mu makipe abiri agomba gusohoka mu itsinda
Saa munani zuzuye nibwo ikipe ya Nyanza FC iri bucakirane n’ikipe ya Rugende FC mu mukino w’ishiraniro ugomba gusiga usobanuye amakipe abiri yo muri iryo tsinda agomba gukomeza mu kiciro gikurikiyeho, kugeza ubu ikipe ya GICUMBI FC imaze kubona itike iyiganisha mu kiciro gikurikiyeho.
Ni umukino utoroshye kuko kugeza amakipe yombi Nyanza FC na Rugende FC anganya amanota atandatu kuri atandatu, ariko ikipe ya Rugende FC ikaba izigamye ibitego byinshi kuruta ikipe ya NYANZA FC ikintu gituma iyo kipe ya Nyanza FC ijya ku gitutu cyo gutsinda uko biri kose niba koko yifuza kuva mu matsinda.
Ku murongo wa Terefoni Indorerwamo.com yavuganye n’umutoza w’ikipe ya Nyanza FCBwana J.Paul MUHOZA atubwira ko ikipe ihagaze neza ndetse ko nta n’imvune bataka kugeza ubu, yagize ati:”Kugeza ubu ikipe ihagaze neza, nta mvune n’imwe dutaka, nta rwitwazo, turiteguye kandi twizeye ko turi butahane amanota atatu y’uyu munsi”
Umutoza UMUHOZA Jean Paul arizeza abakunzi b’ikipe ko bari butahana amanota y’uyu munsi.
Umutoza Jean Paul, umwe mu batoza bazwiho ubuhanga ariko akaba atari yagirirwa icyizere cyo gutoza amakipe akomeye mu Rwanda, arasabwa gukina umukino ufunguye akirinda kugarira cyane kuko ukunganya kose kutari bumufashe.
Ku kibazo cco kumenya niba koko umutoza agihagaze ku magambo yatangaje ubushize mbere y’uko ano marushanwa y’ikiciro cya kabiri atangira ubwo yavugaga ko adashobora kwizeza k ikipe izamuka, umutoza yagize ati:”…Non, siko bikimeze, ubu turi guhatana kandi ikizere kirahari, turahangana nk’abashaka kuzamuka, ntituri guharanira kuguma aho turi nubwo bwose urugamba rukomeye, ariko dufite imbaraga n’ubushobozi bwo guhangana“
Umwe mu bakurikiranira hafi ikipe ya Nyanza FC yavuze ko mu bisanzwe umutoza UMUHOZA azwiho gukina umukino ufunguye kandi ko akurikije uko yabonye imyitozo ibanziriza umukino w’uyu munsi hari icyizere ko amanota atatu ari buboneke, yagize ati:”Ikipe ya Nyanza FC ni iyacu, tuyiba hafi nubwo tuba i Kigali, ejo nabashije kwitabira imyitozo, nabonye bahagaze neza, bafite moral, byose biri ku murongo, Jean Paul muzi kuva kera, akina umukino ufunguye, twizeye ko atatu tuyacyura“
Ku bjyanye n’imyiteguro yindi yo hanze y’ikibuga, Bwana Fredy, SG akaba ari nawe muvugizi w’ikipe ya Nyanza FC yavuze ko byose bihagaze neza kandi ko hari icyizere cyo gutsinda, yagize ati:”Ibitureba byose biri ku murongo mwiza, twarabikoze, icyizere kirahari keretse habayemo utundi tuntu, amakipe turi mu itsinda rimwe yose mbona tuyarusha umukino, hari icyizere”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana Erasme NTAZINDA yagaragaye ku rubuga rw’abafana abahamagarira kuza gushyigikira ikipe yabo ya NYANZA FC ubwo yasubizaga bumwe mu butumwa bw’imukunzi w’ikipe yasabaga abafana kuza bisize amarange, maze Meya Ntazinda Erasme ati:”Turi hano, nimunyaruke dufane ikipe yacu”
Mu mikino itatu Nyanza FC yari imaze gukina mu cyiciro cya Kabiri, ibiri yarayitsinze, undi umwe irawutsindwa, andi makipe abiri abarizwa muri rino tsinda ariyo La Jeunesse na Pepieres yose amaze gusezererwa.
Comments are closed.