Umugore yaciye inyuma umugabo we birangira amatanye n’uwari uri kusambanya.

9,513
Kwibuka30
Kicukiro: Umugore wacaga inyuma umugabo we yamataniye n’umusore ku gitanda
Umugore yaciye inyuma umugabo ajya gusambana n’undi muri Lodge maze amatana n’umusambanya we byanga ko barekurana.

Iyi ni inkuru abantu benshi bari butindeho bibaza niba koko aribyo, amakuru nk’aya ngaya twajyaga tuyumva mu bihugu nka Tanzaniya, Kenya, ndetse bamwe mu Banyarwanda bakumva ko ari ibintu bidashoboka, kandi ko niyo byashoboka ahandi mu Rwanda ho bidashobora kubaho, icyakora nubwo nta bushakashatsi bwakozwe, nta mpamvu nimwe abahakana ko bitabera mu Rwanda bashingira babyemeza batyo, gusa hari abavuga ko impamvu muri Tanzaniya ho byashoboka ari uko ho hari abapfumu n’abavuzi ba gakondo benshi.

Ariko ibi byo ni ibyabereye mu Rwanda, mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gikondo mu gace benshi bazi nka sodoma, ni agace karangwamo n’ibikorwa by’ubusambanyi ku buryo kazwi na benshi, ni agace na none karimo za lodges nyinshi benshi bemeza ko zisambanirwamo akenshi n’abanyamahanga bakora umwuga w’ubushoferi.

Kuri uyu wa 29 Nzeli 2021 muri ako gace ka sodoma, muri imwe muri za lodges habereye ishyano aho umugore (ufite umugabo) utatangarijwe amazina yasohokanye n’undi mugabo muri lodge. Umugabo w’uyu mugore yitwa BAGABOBARABONA, bose batuye ku Gisozi, yatangarije BTN ko yari amaze igihe kitari gito abwirwa na bamwe mu baturanyi be ko umugore we amuca inyuma.

Icyakora Bagabobarabona ngo yagerageje kubibaza umugore akabitera utwatsi, ngo ntiyarekeye aho kuko yahise abibwira no kwa sebukwe ariko ntibabyumva, ati:”Nanjye ubwanjye, hari bimwe mu bimenyetso nari maze kubona, ariko nabibwira iwabo bakambwira ko ataribyo kuko umukobwa wabo akijijwe”

Bwana Bagabobarabona yavuze ko yahise ashaka umuvuzi Gakondo uzwi ku izina rya Mustapha, avuga ko uwo muvuzi yamuhaye imiti ari bukoreshe nubwo yirinze kuvuga iyo ariyo ariyo n’uburyo yayikoresheje, Mustapha yamubwiye ko umugore niyongera kumuca inyuma azahita amatana n’uwo bari kumwe.

Kwibuka30

Bwana Mustapha wiyemerera ko ariwe wamatanije abo bantu bombi

Bwana BAGABOBARABONA yakomeje avuga ko byari bimaze ku buryo yatangiye gukeka ko uwo mugabo yamupfunyikiye amazi, kugeza ubwo ku munsi w’ejo ahamagawe na nyirasenge w’umugore amubwira ibyabaye ku mugore we, yagize ati:”Nari nibereye mu kazi kanjye ka bri munsi, mbona nyirasenge arampamagaye, ambwira ibibaye ku mugore wanjye, ubwo nahise mpamagara Mustapha turajyana kugira ngo abamatanure.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’iki gitangazamakuru, wabonaga abantu benshi babashungereye ndetse babavugiriza induru bababwira ko basebye.

Nubwo bwose Bagabobarabona yafatiye mu cyuho umugore, yavuze ko atifuza ko batandukana ko ahubwo yataha mu rugo agakomeza kurera abana babyaranye.

Ikibazo cyo gucana inyuma ni kimwe mu bibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda, ndetse hari abemeza ko icyo kibazo ari kimwe mu bibazo bituma ingo zisenyuka muri iyi minsi ya vuba.

Comments are closed.