Nyanza Fc yashyizeho inzego ziyobora iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere

16,227
Kwibuka30

Hagati hari perezi Musoni Camile, iburyo hari Rwamurinda Athanase wabaye vice president, naho ibumoso bwe hari Ntirenganya Frederic Watorewe kuba umunyamabanga Mukuru wa Nyanza Fc.

Ikipe y’umupira w’amagaru ya Nyanza Fc ibarizwa mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza ikomeje imyiteguro yo kuzakina shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu Rwanda, kuri iyi nshuro ikaba yashyizeho ubuyobozi buhagarariwe na Musoni Camile ku mwanya wa perezida.

Amatora y’ubuyobozi bwiyi kipe yabaye ku cyumweru taliki 11 Ukwakira mu nama y’inteko rusange ya Nyanza FC yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarereka Nyanza, aho Mosoni Camile yatorewe kuba Perezida wa Nyanza Fc atsinze Rwamurinda Athanase waje kuba vice president.

Ntirenganya Frederic niwe watorewe kuba umunyamabanga mu kuru w’iyi kipe, Iyi komite yahawe kuyobora Nyanza Fc igihe kingana n’imyaka ibiri.

Nyanza FC ni ikipe yahoze mu kiciro cya mbere cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ariko iza guhagarika gukina ubwo Rayon Sport yajyaga i Nyanza muri 2012.

Ubu Nyanza FC itegereje kwemererwa kongera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA mu nteko rusange izaba taliki 17/10/2020.

Kwibuka30

Abatorewe kuyobora Nyanza Fc

Perezida: Musoni Camile

Vice-perezida: Rwamurinda Athanase

Umunyamabanga mukuru: Ntirenganya Frederic

Umubitsi: Murekatete Aline

Komite yahawe inshingano zo kuzashyiraho izindi komisiyo ishingiye kuntego z’ikipe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.