Nyanza: Habonetse imibiri y’abantu mu mbuga z’ikigo k’ishuri, birakekwa ko ari iy’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi

8,052

Habonetse imibiri itatu mu mbuga y’amashuri bikekwa ko ari iy’abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi

Mu kigo cy’amashuri abanza cya Ecole Primaire Kavumu Adventist giherereyeye mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Huye kuri uyu wa gatanu ubwo abaturage bari muri gahunda yo kwiyubakira ibyumba by’amashuri habonetse imibiri y’abantu batutu bikekwa ko ari imibiri y’abantu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Bwana MUSARE VINCENT ukuriye Ibuka mu murenge wa Busasamana, yabwiye umunyamakuru wacu GISA Abdul ukorera muri ako karere ko habonetse imibiri itatu, harimo ibiri y’abantu bakuru n’undi mubiri umwe w’umwana.

Umwe mu baturage baturiye ako gace yavuze ko byashoboka cyane ko ari iy’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi kuko mu gihe cya genoside aho hantu hari bariyeri yategerwagaho abatutsi maze bakabura aho hafi.

Madame Odette warokokeye genoside muri ako gace, yavuze ko hari abantu benshi bagiye bicirwa muri ako karere ka Nyanza ariko kugeza ubu bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro kubera ko ababishinzwe bakomeje kwimana amakuru y’aho babajugunye.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwatangaje ko hari abantu batatu bahamagaye gutanga amakuru ku buryo buhagije.

Twibutse ko mu cyumweru gishize hari indi mibiri yabonywe mu mbuga z’ibitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango, iyo mibiri nayo bikaba bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi

Comments are closed.