Rwamagana: Yatawe muri yombi nyuma yo gutekera umutwe umugore akabona kumwiba amuteye imiti

6,206
Kwibuka30
Rwamagana: Umugabo yatawe muri yombi...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Bwana NDAYISABA nyuma yaho yibye umugore abanje kumutera imiti imutwara ubwenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena yafashe ndetse ita muri yombi Umsore witwa Ndayisaba w’imyaka 25, uwo musore yafatiwe mu murenge wa Kigabiro mu kagari ka Cyanya mu mudugudu wa Rurembo. Polisi yakomeje ivuga ko uyu musore akurikiranweho kwambura uwitwa Musaniwabo Olive w’imyaka 30 amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 53.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo Ndayisaba afatwe byaturutse ku ku makuru yatanzwe na nyir’ubwite wari umaze kwibwa hakoreshejwe uburiganya ndetse n’imiti yatewe bituma ata ubwenge.

Yagize ati ” Musaniwabo yaje kuri Sitasiyo ya Polisi avuga ko ku mugoroba wa tariki ya 19 Kamena Saa mbiri yahuye n’abantu babiri atabashije kumenya neza. Abo bantu ngo bamugeze imbere bajugunya hasi ikarito bamusaba kuyibatoragurira, akimara kuyitoragura yahise abura ubwenge.”

Kwibuka30

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Musanabera asobanura ko amaze guta ubwenge ba bantu bamubajije nomero ye ya telefoni ndetse banamubaza umubare w’ibanga akoresha. Yarabibabwiye amaze kubibabwira nibwo bahise bakuraho amafaranga yari afite bayohereza ku yindi telefoni.

Ati ” Musaniwabo avuga ko yari afiteho amafaranga ibihumbi 53, agaruye ubwenge yatekerereje musaza we ibyamubayeho bajya mu kigo cy’itumanaho bakurikirana umuntu wiyoherereje amafaranga basanga yagiye ku witwa Ndayisaba.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko ikigo cy’itumanaho cyafatanyije na Polisi gukurikirana Ndayisaba agafatwa, nibwo tariki ya 20 yahise afatwa.

Yasabaye abaturage kwirinda abantu bose bagenda babwira ibintu bidasobanutse bagamije kubambura, kandi hagira uwo bibaho akihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Yagize ati ” Hari abantu bafite ingeso yo kugera imbere y’umuntu cyane cyane imbere y’abagore bagata hasi ikintu noneho bakabashuka ngo bakibatoragurire, igihe arimo kugitoragura bakamushikuza ishakoshi bakiruka, aba tumaze iminsi tubafata byari bitangiye gucika.”

CIP Twizeyimana avuga ko ubwambuzi bushukana bwari busanzwe buvugwa mu karere ka Rwamagana, ariko ibyabaye kuri Musaniwabo byo ngo ni ubwa mbere bihabaye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.