Nyanza: Hari abaturage babangamiwe n’ubujura bw’abosore babambura utwabo bitwaje imihoro.

7,764

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana baravuga ko babangamiwe bikabije n’insoresore z’ibigango zitwaje imihoro bibambura utwabo iyo butangiye kwira.

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyanza mu murenge wo mu mujyi uzwi nka Busasamana baravuga ko babangamiwe n’abasore baba bafite ibigango babahohotera bakabambura utwabo iyo amasaha akuze.

Umwe mu baherutse gukorerwa urwo rugomo ni umucuruzi witwa MUTIMURA Jerome usanzwe akora ubucuruzi bwe mu isoko ry’i Nyanza, uyu mugabo yatubwiye ko kuri uyu wa gatatu ahagana saa mbili z’ijoro yatezwe n’abasore bitwaje imihoro ityaye baramwambura, yagize ati:”Ahagana saa mbili z’ijoro amatara yaka, bamfatiye mu Mugonzi ahagana mu Gakiriro ku ishyamba ryo kwa mama Axcel, nari kumwe n’umugore wanjye, andi inyuma nka metero 3 gusa, sinamenye ukuntu bamusatiriye baramuniga, nsubiye inyuma ngo mukize, bantera ikibati cy’umuhoro, bari abasore batandatu rwose ubona bafite imbaraga, batwambuye amafaranga twari twacuruje uyu munsi, batwambura terefoni n’imfunguzo zo mu kazi zose, byari bikomeye, ni ibintu bakora vuba mu minota 5 baba barangije akazi, ubona ari ibintu bazi neza”

Uyu mugabo uvuga ko yigeze kuyobora isoko ryo mu mujyi wa Busasamana akomeza avuga ko bikimara kumubaho yahise ahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Bwana BIZIMANA Egide, amubwira ibyago ahuye nabyo undi amusaba kwihangana, amugira inama yo kujya ataha kare, nubwo bwose uyu mugabo we avuga ko saa mbili haba hakiri kare cyane.

Undi mugabo ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ubwo yari ahetse umunyamakuru wa imdorerwamo.com uamubwiye ko ikibazo cy’abajura kimaze gufata indi ntera, yagize ati:”Birakomeye muri iyi minsi, hari umumotari baherutse gutwara moto hano ku Bigega, yari ayiparitse gato, agiye muri restaurant ayisiga muri anti-vol, asohotse asanga bayitwaye ku manywa y’ihangu”

Uyu mugabo watubwiye ko yitwa Eric, yakomeje atubwira ko mu byumweru nka bibiri bishize hari undi mu motard nawe yatwawe moto ye ikiri nshya barinze kumuha ibinini bisinziriza, yagize ati:”Undi mu motard yari atwaye abantu babiri kuri moto abajyanye mu Mayaga, akiminuka ku Gasoro yenda kugera mu Kirundo bamusabye guparika ngo bafate akantu, bamuzanira ka jus karimo umuti usinziriza, yarasinziriye yikangura asanga ari munsi y’umugunguzi na moto bayitwaye kera”

Hari n’undi musore uri mu kigero cy’imyaka 27 uvuga ko ari umwalimu mushya woherejwe gukorera muri uwo murenge wa Busasamana nawe aravuga ko ku munsi w’ejo kuwa kane yatezwe n’insoresore z’ahitwa mu Mugonzi zimwambura ku ngufu terefone ye”

Usibye aba ngaba bakozweho n’iri hohoterwa, abanye Nyanza baravuga ko babangamiwe cyane n’icyo kibazo mu buryo bukomeye.

Abagiye bibwa bakanakorerwa ibikorwa by’urugomo, bakomeje guhuriza ku biyise ngo ni “Abazuke” akaba aribo bakora urwo rugomo n’ubujura, bagasaba ko ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’abashinzwe umutekano basubizaho za paturuye mu masaha y’ikogoroba kuko nibikomeza bityo abo basore bazica umuntu.

Comments are closed.