Bwana Trump arasanga USA ikwiye gusaba imishyikirano Uburusiya kugira ngo intambara ya Ukraine uhagarare

5,855
Kwibuka30

Uwahoze ari perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Bwana Donald Trump arasanga Amerika Leta ya Biden ikwiye gusaba imishyikirano n’Uburusiya kugira ngo hirindwe intambara ikomeye hagati yakwangiza byinshi ikica n’abatari bake

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yashinje Joe Biden wamusimbuye ubujiji mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine, ndetse ngo bushobora gutuma ingaruka zayo ziba umurengera ku kiremwamuntu.

Trump yavuze ko bijyanye n’intwaro ziriho muri iki gihe, hashobora kubaho intambara itarigeze ibaho ikindi gihe.

Ni amagambo yavuze kuri iki Cyumweru ubwo yari mu nama muri Arizona.

Kwibuka30

Donald Trump yashinje Joe Biden ko atumva neza ibirimo kuba mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine, kandi ngo bishobora gushora isi mu ntambara ikomeye.

Yakomeje ati “Dufite intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine kandi hari ibyago ko ibihumbi byinshi by’abantu bashobora bapfa. Tugomba gusaba imishyikirano y’ako kanya kugira ngo haboneke igisubizo kinyuze mu mahoro kuri iyi ntambara yo muri Ukraine, bitabaye ibyo tukarangirira mu ntambara ya gatatu y’isi, kandi nta ntambara yigeze ibaho izaba imeze nk’iyi.”

Ku bwa Trump, kubera ubuyobozi Amerika ifite ubu ngo hari ibyago ko iyi ntambara yakwira isi yose, bitewe “abantu b’injiji batazi ibirimo kuba.”

Ni ijambo yavuze mu gihe Amerika ikomeje guha Leta ya Ukraine intwaro nyinshi, mu gihe ihanganye n’u Burusiya.

Trump yakomeje ati “Nta ntambara imeze nk’iyi twigeze tugira. Kandi ibi byose ni ukubera abantu b’injiji batajya bumva. Ni ukubera kandi ubwoko bw’intwaro bugezweho uyu munsi. Ntabwo twigeze tugira intwaro zifite ubushobozi bwo gusenya nk’ubw’izi ntwaro zigezweho.”

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje gufata indi ntera, ndetse kuri uyu wa Mbere u Burusiya bwarashe ibisasu byinshi muri Ukraine, byasenye ibikorwa remezo 11 by’ingufu n’itumanaho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.