Nyanza: Hatashywe Ibiro by’Umurenge wa Kigoma byubatswe ku kayabo ka miliyoni zirenga 260.

3,907
Kwibuka30
Image
Guverineri w’intara y’Amajyepfo ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza batashye inyubako nshya iteye amabengeza y’Umurenge wa Kigoma.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 25 Kamena 2021, ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Erasme Ntazinda, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Alice Kayitesi batashye ku mugaragaro inyubako igerekeranye (Etage) izakoreramo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigoma, umurenge uherereye mu nkengero z’umujyi wa Nyanza.

Ku murongo wa terefoni, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma Madame Brigitte MUKANTANZWA yatubwiye ko iyo nyubako y’akataraboneka yubatswe ku ngengo y’imali y’Akarere ka Nyanza itwara akayabo k’amafranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 265 ikaba yarubatswe mu gihe cy’amezi atanu gusa kuko yatangiye kubakwe mu kwezi kwa Kabiri uno mwaka wa 2021 imirimo igasozwa mu kwezi kwa gatandatu.

Image
Madame Brigitte Mukantaganzwa mu biro bye, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere bwabatekerejeho.
Kwibuka30

Madame Brigitte Mukantaganzwa yakomeje ashimira cyane ubuyobozi bw’Akarere bwatekereje kubakira umuturage inzu nk’iyi kuko bizihutisha servisi ndetse umuturage akazajya ahererwa serivisi ahantu hisanzuye. Yagize ati:”Twari tumaze igihe dukorera mu nyubako y’akagali ka Butansinda kuko inyubako za mbere Umurenge wakoreragamo zari zarasenyutse, hari hashize imyaka igera kuri ine dukorera mu nyubako z’Akagali, wabonaga bidasa neza

Brigitte yakomeje avuga ko ino nyubako nshya yatashywe none izihutisha servise umuturage yashakaga ku Murenge kubera ko abakozi b’umurenge bazajya bakorera ahisanzuye.

Image
Inyubako y’ibiro by’Umurenge yatwaye asaga miliyoni 260, yubakwa mu Kagali ka Butansinda.

Bamwe mu baturage bo muri Uwo Murenge nabo barasanga ino nyubako hari ibibazo bimwe na bimwe izakemura, nk’ubucucike wasangaga ku Kagali, uyu witwa Paul Muneza ati:”Ni byiza, turabyishimiye rwose, iyo wageraga ku Murenge wabonaga huzuye abantu benshi kuko hakoreraga Gitifu w’akagali na gitifu w’Umurenge, bizagabanya ubucucike, kandi twizeye ko ubu noneho serivisi zizajya zitangwa neza kandi byihuse

Benshi mu Baturage batuye mu Karere ka Nyanza barahamya ko ino nyubako y’Umurenge wa Kigoma ariyo nyubako nziza ugereranije n’izindi nyubako z’imirenge yo muri ako karere ka Nyanza.

Akarere ka Nyanza kari gukataza mu bijyanye no gusukura umujyi no kuhubaka amazu ndetse n’inyubako z’ubucuruzi zijyanye n’igihe, gusa haracyariho ikibazo kuri tumwe mu duce tw’icyaro bigaragara ko tukiri inyuma ndetse bigoye kuba watugereranya n’igice cy’umujyi, ariko hakaba hari icyizere ko tuno duce twose tuzitabwaho nk’uko Meya NTAZINDA aherutse kubitangariza itangazamakuru ubwo bamwe mu Baturage bo mu Murenge wa Busoro(umwe mu mirenge y’icyaro) bavugaga ko basigajwe inyuma ugereranije n’ibindi bice byo muri ako Karere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.