Rwamagana: Ubuyobozi bukomeje gushakisha ikishe umusore wasanzwe muri Lodge yapfuye

3,422
Kwibuka30
Man found dead in Rwamagana lodge > IGIHE
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bukomeje gushakisha icyaba cyishe umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 wasanzwe mu cyumba cya Lodge yashizemo umwuka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’inzego z’umutekano zatangaza ko zatangiye igikorwa cyo gushakisha icyaba cyishe umusore wasanzwe mu cyumba cya Lodge izwi nka ITUZE LODGE iherereye mu Karere ka Rwamagana rwagati mu mujyi.

Ubuyobozi bwa Lodge Ituze bwavuze ko uwo musore yari mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko, akaba yaraje ejo ku wa kabiri mu masaha y’ikigoroba asaba icumbi ryo kuraramo.

Umuyobozi wa Ituze Lodge ku murongo wa terefone yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo.Com ati:”Nibyo koko uyu musore yaje hano ejo, adusaba icumbi ryo kuraramo, natwe turarimuha kuko n’ubundi ariko kazi dukora, mu gitondo ubwo twariho tugenzura ibyumba, twasanze iwe hakinze, turakomanga kuko bwari bumaze gucya kandi natwe twagombaga kuhakora amasuku nk’ibisanzwe, twakomeje gukomanga tubura uwakingura, dukoresha ubundi buryo tugezemo dusanga wa musore yashizemo umwuka”

Kwibuka30

Umuyobozi wa Ituze Lodge yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko uwo musore yapfuye, bihutiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi babamenyesha ikibazo bari bamaze guhura nacyo.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore yemejwe na none n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro Bwana Hanyurwimfura Egide, ati:”Nibyo koko amakuru y’urupfu rw’uyu musore natwe twayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tukibibona, twahise twihutira gutabaza no gutanga amakuru kuri RIB

Kugeza ubu ntiharamenyekana ikishe uyu musore, kuko abageze aho yari ari bavuze ko nta gikomere na kimwe yari afite ndetse nta n’ikimenyetso na kimwe umuntu yashingiraho avuga ko yaba yiyahuye, gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana mu ijwi rya Meya, bwavuze ko bufatanije n’inzego z’umutekano hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyishe uyu musore.

Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana mu gihe iperereza mu gushakisha icyamwishe rimaze gutangira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.