Nyanza: Hibutswe inzirakarengane zirenga 400 ziciwe ahitwa ku ibumbiro

8,039
Kwibuka30

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi ahitwa ku Ibambiro, kuri iki cyumweru taliki ya 8 Gicurasi 2022 habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i1994, hibukwa urupfu rw’agashinyaguro abagore n’abana baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibirizi bishwe.

Ni umuhango wabimburiwe no kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibirizi, rushyinguwemo abagore n’abana basaga 400 bari babwiwe ko barindirwa ku Ibambiro nyamara bakicwa bashinyaguriwe.

Ubuhamya bwatanzwe n’abarokokeye ku Ibambiro bwagarutse ku bugome ndengakamere n’ubunyamaswa Jenoside yakoranywe muri Kibirizi, ariko buri wese agashima byimazeyo ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ziyobowe na Perezida Paul Kagame.

Mu gihe cya Jenoside muri uyu murenge habaye umwihariko wo kwibasira by’umwihariko abana n’abagore, aho abakoraga Jenoside bumvaga kwica abana ari ukuzimya ejo hazaza h’Umututsi, naho kwica umugore nk’umubyeyi utanga ubuzima, bakibwira ko ari ugutsemba burundu Abatutsi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwibuka no kurwanya Jenoside muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Dr. Assumpta Muhayisa yibukije ko ‘abakoze Jenoside bari bafite umugambi wo kurimbura uwitwa Umututsi wese akaba ariyo mpamvu bishe abagore n’abana’.

Kwibuka30

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette yavuze ko kwica abagore n’abana bishimangira ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe hagamijwe kumaraho Abatutsi.

Yagize ati “Kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bituma dutekereza ku bugome ndengakamere Jenoside yateguranywe hagamijwe kurandura ubuzima bw’Abatutsi uhereye ku bagore babyara bakarera. Bica abana bari bagamije kuzimya ejo hazaza h’u Rwanda.”

Minisitiri Dr. Bayisenge kandi yavuze ko kubibuka bitanga ubutumwa bukomeye, burimo gutanga ubutumwa ku bakiri bato bagasobanurirwa neza amateka yaranze igihugu, bagatozwa kubaha ikiremwamuntu nta vangura iryo ari ryo ryose, no gutoza urubyiruko guharanira no gushyira imbere indangagaciro na kirazira, bakarangwa n’umuco wo gukunda Igihugu.

Ku Ibambiro hiciwe abagore 419 n’abana 17, bicwa urw’agashinyaguro. Undi mwihariko wo ku Ibambiro ni uko umusaza umwe wari wararokotse na we yicanywe n’abo bagore n’abana, Interahamwe zikavuga ko zimwishe ngo zikureho umwaku wabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside by’umwihariko ababyeyi n’ibibondo biciwe ku Ibambiro mu buryo bwa kinyamaswa.

Image

Comments are closed.