Nyanza: Ibyishimo bya rubanda nyuma yo kuvanwa mu kato.

6,187
Kwibuka30
This image has an empty alt attribute; its file name is aha_twavuga_8a89-102bf.jpg

Nyuma y’igihe bari bamaze bari mu kato, abaturage b’i Nyanza bari mu byishimo bidasanzwe.

Nyuma y’amezi atari make abaturage bo mu Karere ka Nyanza barashyizwe mu kato mu rwego rwo kwirinda no gukumira ubwandu bwa virusi ya Corona, benshi mu baturage bo mu mujyi wa Nyanza bashimishijwe n’icyemezo guverinoma iherutse gufata cyo gukura mu kato ako Karere.

Uwitwa Gafumisi Jonathan usanzwe ukorera imwe muri za agence zitwara abantu muri uwo mujyi yagize ati:’Ibyishimo ni byinshi, twari tumaze amezi hafi ane tudakora, twaherukaga gukora kera, ubu nizeye ko ndiburye noneho, Leta ni umubyeyi…’

Kubwimana Jacques ucuruza mu marembo ya Gare ifatanye n’isoko, nawe yavuze ko yashimishijwe no kuba Leta yabakuye mu kato, ati:”…ubundi jye nkora ari uko hano muri gare hari abagenzi, twari tumaze amezi ane muri ino gare ntawinjira, ariko Imana ishimwe kuba gare yongeye kuba nyabagendwa…‘ Bwana Jacques yakomeje agira inama bagenzi ndetse n’abandi bagenzi bagana gare ya Nyanza kwitwararika bagakomeza kwirinda, yagize ati:”…meya aherutse kutubwira ko icyorezo kikiriho, kandi koko nibyo, ndasaba abagana gare kwitwararika no gukomeza kwirinda rwose…”

Umunyamakuru wa ”indorerwamo.com” ukorera mu mujyi wa Nyanza yatubwiye ko akanyamuneza kagaragarira buri wese ubasha kubona mu mihanda yo muri uwo mujyi, ati:” rwose ubona ko bari anyotewe n’isubukurwa z’ingendo, ubona benshi banezererewe, akanyamuneza ku maso n’ibyishimo ntibabasha kubihisha.

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere dutuyemo abantu b’Abanyamujyi cyane cyane abatuye mu mujyi ndetse no mu nkengero, ni abantu bakunze gutega imodoka berekeza mu duce dutandukanye tw’igihugu, ibyo bishimangirwa na agences ebyri zikomeye zitwara abantu kandi buri imwe ihaguruka buri nyuma y’iminota 30 gusa.

Gare yongeye iba nyabagendwa, abuzima busubira ibuzima (photo Igihe)

Nyanza ni Akarere kagendererwa cyane kubera ahantu nyaburanga hatandukanye hasigasiye amateka y’igihugu, bityo rero iyo imihanda ifunguye, ba mukerarugendo benshi baraboneka, kandi iyo babonetse binjiriza abacuruzi batandukanye bo muri uwo mujyi.

Kwibuka30

Mu Rukari i Bwami, hamwe mu hantu hasurwa cyane i Nyanza

MEYA NTAZINDA YASABYE ABANYENYANZA GUKOMEZA KWIRINDA COVID-19 NO KUBAHIRIZA AMABWIRIZA Y’UBWIRINZI

Mayor Ntazinda yavuze icyatumye Nyanza FC itinda g - Inyarwanda.com

Meya ati:”…dukomeze kwirinda kuko icyorezo kigihari”

Mu kiganiro kigufi, Meya NTAZINDA Erasme yahaye umunyamakuru wa Voice of Africa, yasabye Abanyenyanza ko bakomeza gukomera ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya covid-19 kuko kigihari, yagize ati:” …ni byiza ko twakomorewe tukavanwa mu kato, ariko ndasaba Abanyenyanza gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 hato tutazasubizwa mu kato, ndasaba ko buri wese akomeza gukaraba kenshi gashoboka, akambara neza agapfukamunwa ndetse akubahiriza n’izindi ngamba zatanzwe na ministeri y’ubuzima”

Ubwo umunyamakuru wa ”indorerwamo.com” yarimo azenguruka muri uwo mujyi yasanze Akarere karashyizeho indanguruamajwi igenda yibutsa kwirinda.

Kugeza ubu, muri ako Karere ka Nyanza, haracyari abarwayi bagera ku 114 barwaye covid-19 bakiri gukirikiranirwa mu ngo zabo, ndetse ko nabo bakomeje kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bushya.

Meya Ntazinda Erasme yakmeje ashimira abaturage kuba baragerageje kwirinda, ikintu cyatumye ubwandu bugabanuka muri ako Karere mu minsi ishize.

Nubwo bimeze bityo ariko, Akarere ka Nyanza ndetse n’utundi turere dutanu two mu Ntara y’amajyepfo ingendo ntizemerewe guhera saa moya z’ijoro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.