Togo: Claude Le Roy yirukanywe nyuma yo kunanirwa kujyana ikipe muri CAN

6,511
Kwibuka30
Claude Le Roy unhappy with June-July AFCON timing - 2019 Africa Cup of  Nations

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Togo, bwamaze gufata icyemezo cyo gusezerera uwari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu yo muri iki gihugu, nyuma yo kubura itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun.

Iki cyemezo cyafashwe, nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Togo ibuze itike yo kuzajya mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika kizakinwa mu ntangiriro z’umwaka utaha (Muri Mutarama).

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Togo, bwahise bwirukana Claude Le Roy wari umaze imyaka itanu (kuva muri 2016) ari umutoza mukuru w’iyi kipe y’igihugu.

Kwibuka30

Claude Le Roy, yazize ko atabashije kugera ku byo yari yemeranyije n’abakoreshe be, bituma ahita asezererwa mu kazi.

Uyu mutoza w’imyaka 73 y’amavuko, yatsize imikino itatu gusa muri 35 y’amarushanwa yose aheruka gutoza iyi kipe y’igihugu ya Togo.

Ikipe y’igihugu ya Togo, yabaye iya nyuma mu itsinda rya karindwi (G), kuko bafite amanota abiri gusa bakuye kuri Comore ubwo banganyaga 0-0 tariki ya 25 Werurwe 2021 n’irindi nota bakuye kuri Kenya ubwo banganyaga nayo 1-1 mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize wa 2020.

(Src:Funclub)

Leave A Reply

Your email address will not be published.