Gatsibo: Amazi y’urugomero yarakamye kubera izuba bikerereza abahinzi

6,798
Kwibuka30

Abahinzi n’aborozi bifashisha amazi y’urugomero rwa Rwangingo ruherereye ahitwa Mugera mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko batewe impungenge n’uko amazi y’uru rugomero yatangiye gukama.

Bavuga ko uku gukama kw’aya mazi byatumye abahinzi basabwa kwimura igihe bari basanzwe batangirira igihembwe cy’ihinga. 

Ubusanzwe uru rugomero rwa Rwangingo rifite ubushobozi bwo kwakira metero kibe z’amazi miliyoni zisaga eshatu n’igice, ariko kuri ubu amaze kugabanuka ku gipimo kiri hejuru ya 90%, kuko hasigayemo metero cube ibihumbi 700 gusa. 

Ni ikibazo abahinzi b’umuceri by’umwihariko bavuga ko kibahangayikishije, kuko bagombaga kuba baratangiye igihembwe cy’igihinga hagati mu kwezi kwa Gatandatu ariko kuri ubu nibwo batangiye guhinga no kwinaza imbuto bitewe no kubura amazi.

Kwibuka30

Baba abahinzi bavuga ko ibi bishobora kuzagira ingaruka ku musaruro bari basanzwe babona.

Amazi y’uru rugomero rwa Rwangingo yifashishwa n’abakorera mu gishanga cya Rwangingo gihuza Uturere twa Nyagatare kingana na hegitari 900, harimo abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative Ubumwe ikorera kuri hegitari 250 ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo.

Aya mazi kandi anifashishwa n’aborozi bo mu turere twombi mu kuhira inka zabo.

Aba bose barifuza ko uru rugomero rwakwagurwa cyangwa se hagacukurwa izindi ngomero zirwunganira kugira ngo haboneke amazi ahagije yajya yifashishwa no mu gihe cy’izuba.

Ubusanzwe uru rugomero rwa Rwangingo rifite ubushobozi bwo kwakira metero kibe z’amazi miliyoni zisaga eshatu n’igice, ariko ubu hasigayemo metero cube ibihumbi 700 gusa. 

Leave A Reply

Your email address will not be published.